Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Gitwaza yagaragaje umugambi Imana ifite ku basore n’inkumi

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’itorero Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza, yavuze ku mugambi ukomeye Imana ifite ku rubyiruko rw’iki gihe, avuga ko ari bo bantu bazayobora ububyutse bwa nyuma muri ibi bihe bya nyuma dusohoye.

Ni amagambo Intumwa y’Imana Gitwaza yagarutseho ubwo yatangaga ikigisho kigufi mu mashusho akunze kugenera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.

Apotre Gitwaza yatanze iyi nyigisho ahereye mu kigisho kiri mu Byakozwe n’Intumwa 2, 15-18 no muri 1Yohana 2, 13-14, mu gusengera icyifuzo cyo gusaba Ubwami bw’Imana kugaragara mu rubyiruko.

Uyu mukozi w’Imana umaze iminsi mu rugendo rw’ivugabutumwa ku mugabane wa Amerika, avuga ko ashingiye ku byanditswe byera, ngo Imana yavuze ko mu minsi ya nyuma abasore n’inkumi bazahanura.

Yagize ati “Imana irifuza kugira itsinda ry’abahanuzi bagomba guhaguruka muri ibi bihe, barimo urubyiruko rwacu, abasore n’abakobwa bacu bazagira iyerekwa rikomeye mu buryo bwo gukorera Imana muri iyi minsi ya nyuma.”

Akomeza avuga ko n’ubwo Satani agerageza kurwanya abasore, ngo Imana yabahaye imbaraga zidasanzwe zo kunesha umubi. Ati “ N’ubwo Satani arwanya abasore, Imana yabahaye imbaraga zo kunesha umubi.”

Apotre Dr Gitwaza akomeza avuga ko mu byifuzo bafite harimo gusengera urubyiruko kugira ngo rwuzure umwuka ruhanure rugire iyerekwa rikomeye rizahindure ibihe turimo.

Ati “ Mubyo dusabira urubyiruko ni ukubasengera kugira ngo rwuzure umwuka wera, rubashe guhanura no kugira iyerekwa, ndetse no kubasha gusenga kugira ngo abe arirwo ruzayobora ububyutse bwo muri ibi bihe turimo.”

Apotre Gitwaza avuga ko muri iki gihe hari byinshi bigerageza urubiruko, avuga ko hakwiye imbaraga zidasanzwe z’amasengesho kugira ngo rubashe kurwana izo ntambara zikomeye zibasumbirije.

Apotre Gitwaza yagaragaje umugambi Imana ifite ku basore n’inkumi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO