Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ku bibazo 3 byugarije Afurika anahishura ikizabishyira ku iherezo

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku Isi mu muhango wo gusoza igiterane ‘Africa Haguruka’ yagarutse ku magambo y’ubuhanuzi agaragaza ikizakura Afurika mu bibazo bikomeye biyugarije.

Ibi yabigarutseho asoza igiterane cy’iminsi umunani cyabereye kuri Stade ya IPRC Kicukiro (ETO Kicukiro) ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2019.

Africa Haguruka yabaga ku nshuro ya 20 kuva mu 2000, ubwo Gitwaza yagiraga iyerekwa ryo guhembura umugabane binyuze mu kuwushyira mu maboko y’Imana yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavugabutumwa n’abakozi b’Imana baturutse mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba no mu Majyepfo n’ibindi byo hanze ya Afurika nka Amerika, u Butaliyani, Israel, u Busuwisi, u Bubiligi, u Bufaransa, Canada n’ibindi.

Kimwe no mu myaka yabanje, ‘Africa Haguruka’ yasojwe mu bihe bidasanzwe byo gusaba kubana n’Imana muri gahunda zose, Apôtre Dr Paul Gitwaza asabira imbaga y’abayitabiriye kubona impinduka mu buzima bwabo, ubw’igihugu n’umugabane wa Afurika.

Intumwa y’Imana Gitwaza yagarutse ku byo yise ibihanda 3 byugarije umugabane wa Afurika, avuga ko bizakurwaho n’abaramyi b’ukuri bazahaguruka bakajya ku musozi w’amasengesho.

Ibyo bihanda bitatu byibasiye Afurika, Apotre Dr Gitwaza yagaragaje ni intambara, inzara ndetse n’ibyorezo.

Yagize ati “Iyo tureba tubona Afurika yibasiwe n’ibihanda bitatu bikomeye. Igihanda cy’intambara, igihanda cy’inzara n’igihanda cy’ibyorezo.Dufite ikibazo cy’inzara, dufite ikibazo cy’indwara dufite n’ikibazo cy’intambara.”

Apotre Gitwaza yavuze ko ibihugu byinshi byamaze gushaka ibisubizo by’ibi bihanda, abaturage babyo bakaba babayeho mu buzima bwiza.

Yagize ati “Ibihugu byinshi byakemuye ikibazo cy’inzara, ibihugu byinshi byakemuye ikibazo cy’ibyorezo, ibihugu byinshi byakemuye ikibazo cy’intambara.Ibyo bihanda bitatu tubisigaranye aha muri Afurika. Nta wundi mugabane basangamo indwara z’ibyorezo nka Ebola, Malaria, Sida uretse Afurika. Kuki dufite intambara, indwara n’inzara? Hari ikibazo.”

Gitwaza washimangiye ko ibi bibazo Afurika izabikurwamo no gusenga yavuze ko hagomba kuzaboneka abaramyi b’ukuri bazahaguruka bagasengera umugabane.

Yagize ati “Dukeneye Abaramyi beza bajya kuri ya misozi irindwi. Ntidukeneye abajya ku kazi dukeneye abajya kuramya Imana kuri iyo misozi. Dukeneye abaramyi b’Imana.”

Yunzemo ati “Abaramyi b’ukuri nibo bagomba kujya ku misozi itandukanye bagasenga ibi bihanda byigaruriye Afurika bikavanwaho. Abo bantu turabakeneye."

Igiterane cya Afurika Haguruka cyahembuye imitima y’imbaga yakitabiriye

Apotre Gitwaza yahishuye ko ibibazo byugarije Afurika bizarangira bigizwemo uruhare n’amasengesho


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO