Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Dr Paul Gitwaza yahishuye impano 5 Imana yahaye umwana w’umuntu

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza yagaragaje impano zigera kuri eshanu Imana yahaye umwana w’umuntu kugira ngo zimufashe gusohoza ubutumwabwe ku Isi.

Intumwa y’Imana Dr. Gitwaza yabigarutseho ubwo yatangaga inyigisho ngufi agenera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga buri munsi.

Uyu muvugabutumwa wigaruriye imitima y’abatari bacye kubera imyigishirize ye yiganzamo ubuhanuzi no gukoreka kw’ibitangaza, ashimangira ko impano nziza yose ikomoka ku Mana.

Ibi Apôtre Dr Paul Gitwaza yabigaragaje neza yifashishije umurongo uri muri Bibiliya mu gitabo cya Yakobo 1:17 havuga ko ‘Impano nziza yose iva ku Mana Data utegeka ibibaho byose.’

Intumwa y’Imana Dr. Gitwaza avuga kuri zi mpano Imana yahaye umwana w’umuntu yagarutse kuri 5 zihatse izindi. Izo mpano ni izi zikurikira.

Impano ya mbere Imana yaduhaye ni umufasha.

Ati “Impano ya mbere ikomeye Imana yahaye umwana w’umuntu ni umufasha.Umugore Imana ikamuha umugabo, naho umugabo Imana ikamuha umugore. Iyo niyo mpano ya mbere Imana yaduhaye iva mu ijuru.”

Impano ya Kabiri Imana yaduhaye ni umwana

Ati “ Abana ni impano ikomeye Imana yaduhaye. ‘Bibiliya iravu ga ngo abana ni umwandu utangwa n’Uwiteka,, kandi nizo ngororano Imana itanga. Kuba ufite abana ni impano ikomeye Imana yaguhaye. Abana ni wowe ni amaraso yawe.”

Impano ya gatatu Imana yaduhaye ni Ijambo ryayo

“Impano ya Gatatu na none Bibiliya yahaye umwana w’umuntu ni ijambo ryayo ariryo Bibiliya. Bibiliya ni impano ikomeye Imana yahaye abantu. Abantu bashobora kutamenya agaciro ka Bibiliya, ariko bibiliya itubwira ibitekerezo by’Imana, uko iteye , uko imeze , uko ihagaze n’uko isa. Bibiliya itwereka imigambi Imana idufitiye. Iyo ni impano dukwiye gushima.”

Impano ya Kane Imana yaduhaye ni Yesu/Yezu Kristo

“Yesu Kristo yajee ari impano Imana yoherereje Isi. Iyohereza ntabyo tuyisabye kugira ngo ibashe kuducungura.Nk’uko Imana yakunze abari mu Isi, byatumye itanga umwana watyo w’ikinege, ngo umuntu wese umwakiriye ahabwe ubugingo buhoraho. Kwakira impano ya Yesu Kristu uhabwa nawe kubaho iteka ryose.”

Impano ya Gatanu Imana yaduhaye ni umwuka Wera

“Bibiliya iravuga mu gitabo cy’Abaroma 8:15 ngo ntitwahawe umwuka w’ububata udusubiza mu bwoba, ahubwo twahawe umwuka uduhindura abana b’Imana. Ni impano twahawe n’umwuka Wera. Yaramutwoherereje kugira ngo abane natwe mu buzima bwa buri munsi mu mibereho ya buri munsi. Iyo nayo ni impano y’Imana.”

Muri iyi nyigisho Intumwa y’Imana isoza isaba buri wese kwakira izi mpano zose uko ari eshanu akazakira mu buzima kandi azitunge.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO