Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ku bitangaza byabereye mu giterane cy’urubyiruko yakoreye muri Amerika

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Intumwa y’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi yavuze ku bitangaza byabereye mu giterane cy’urubyiruko yakoreye ku mugabane wa Amerika anatangaza amatariki kizongera kuberaho umwaka utaha.

Uyu mushumba umaze amezi asaga atanu mu ngendo z’ivugabutumwa ku mugabane w’Uburayi, Aziya na Amerika, yavuze ko igiterane cy’urubyiruko cy’iminsi 2 cyabereye muri Amerika mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi biterane Apôtre Dr Paul Gitwaza ari gukorera hanze y’igihugu yise ‘ibiterane by’ubuhanuzi’ yabitangiriye ku mugabane wa Aziya aho yibanze ku bice bifite amateka akomeye nka Yeruzalemu muri Isiraheri.

Ubwo yageraga muri iki gihugu gifatwa nk’ubutaka butagatifu, Apôtre Gitwaza yavuze ko yishimiye by’ikirenga kongera kuhakorera urugendo nyobokamana, ashimangira ko ari umwanya mwiza wo kwaguka mu murimo w’Imana.

Muri iki gihugu cya Isiraheri yahakoreye ibiterane n’ibikorwa binyuranye, ahava yerekeza ku mugabane w’Uburayi, akorera ibiterane mu bihugu binturanye naho ahagirira ibihe byiza.

Apôtre Dr Paul Gitwaza nyuma yo gukorerta ibiterane by’ivugabutumwa mu bice binyuranye yakomereje ku mugabane wa Amerika, ayo yakoze ibikorwa binyuranye birimo n’igiterane gikomeye cy’urubyiruko cyamaze iminsi ibiri.

Iki giterane cy’urubyiruko cyagendeye ku ijambo riri muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Timoteyo ‬ ‭4:12 hagira hati “Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.”

‭‭Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko iki giterane cy’urubyiruko bagiriyemo ibihe byiza ku buryo Imana yagiye yigaragaza ibitangaza birakoreka.

Yagize ati “Turangije igiterane cy’urubyiruko cyari cyuzuyemo imbaraga z’Imana. Ibintu byahabaye ni ibintu biotangaje cyane, twabonye abasore bahembuka, abasore basubizwamo imbaraga, abasore bishima, ndetse bishimira kongera kubonana. Twari dufite urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye haba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, muri Canada mu Burayi no muri Afurika bose twagiranye ibihe bidasanzwe.”

Avuga ko bagize ibihe byiza mu minsi ibiri, ku buryo abantu bari banze gutaha kubera ibiganiro byiza, inyigisho n’ubuhanuzi byahabereye.

Apôtre Dr Gitwaza yanaboneyeho kurarikira abantu bo ku mugabane wa Amerika ko igiterane nk’iki kizongera kuba kuva tariki 3-5 /7/ 2020.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko mu giterane cy’urubyiruko yakoreye muri Amerika habereyemo ibitangaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO