Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Dr Gitwaza yatabarije itorero ku bikorwa bagiye gutangiza birimo icyo kubaka icyicaro cy’itorero

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umushumba Mukuru wa Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza yahamagariye abayoboke b’iri torero aho bari hoe ku Isi kugira icyo bakora ku mushinga w’itorero bagiye gutangiza wo kubaka icyicaro cyaryo, amashuri n’amacumbi y’abashyitsi b’itorero.

Uyu mushinga uri mu mishinga ikomeye iri torero ryigeze rikora, wiswe ’IBUYE RIMWE’ (One stone project), bishatse kuvuga ko buri wese yitanze uko afite byagirira umumaro itorero.

Apotre Gitwaza avuga ko mu gihe abayoboker b’iri torero bazatahirize umugozi umwe kuri uyu mushinga, bizafasha itorero kugera ku byifuzo ryagize mu myaka myinshi ishize.

Ati "Dufatanye twese hamwe dushyigikira umurimo w’Imana “IBUYE RIMWE “ n’umushinga wo gufasha itorero kugera kuri bimwe mubyo twiyemeje."

Yakomereje ku magambo agaragara muri Bibiliya ashimangira ko gutanga ari igikorwa gihesha nyir’’ukugikora imigisha kurusha uwakiriye.

Ati "Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa."

Ijambo “IBUYE RIMWE “ ryakoreshejwe mu guhamagarira abayoboke ba Zion Temple gushyigikira uyu mushinga, ryafatiwe ku cyanditswe dusanga muri 1 Samweli ‬ ‭17:49‬, hagira hat; "Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye."
‭‭
Intumwa y’Imana Gitwaza, avuga ko buri mukirisitu wa Zion akwiye gukoresha ibuye rimwe nk’irya Dawidi maze agashyigikira uyu mushinga bamaze imyaka myinshi batekereje.

Ati "Nawe turagusaba ngo ukoreshe ibuye rimwe tubashe kubaka inyubako y’icyicaro cya Zion Temple, amashuri uhereye ku kiburamwaka kugeza kuri Universite, ndetse n’amacumbi ku bashyitsi bacu."

Gitwaza avuga ko buri wese asabwa gutanga byibura igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda (1000frw) ku bari imbewre mu gihugu, ndetse n’amadorali 10 ku batuy mu mahanga.

Ati "Buri kwezi jya uduha igihumbi kimwe cy’amanyarwanda,amadorali 10 ku batuye Amerika, Uburayi na Australia. Nyuma y’umwaka tuzabereka ibikorwa birimo bikorwa"

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza amaze iminsi ku mugabane wa Amerika, aho ari kugenda azenguruka mu bihugu bitandukanye by’ivuigabutumwa, ari nako ahamagarira abakirisitu ayoboye gushyigikira uyu mushinga uzatwara akayabo. Ni umushinga bteganyijwe ko uzatangizwa umwaka utaha.

Umushumba Mukuru wa Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza aratabariza itorero ku bw’imishinga ikomeye ryatangije

Gitwaza amaze iminsi mu bihugu bya Amerika aho ari gukoresha ibiterane by’ivugabutumwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO