Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Dr Gitwaza yashimye ubutwari bwaranze ababohoye u Rwanda, anahanurira umugabane wa Afurika

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Intumwa y’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi yageneye ubutumwa bw’ishimwe abagize uruhare mu kubohora igihugu cy’u Rwanda cyari mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi, anaboneraho guhanurira Afurika ko bimwe mu bihugu byayo bikiri mu icuraburindi bigiye kubohorwa bikabona umucyo.

Ibi Apotre Gitwaza yabigarutseho ku munsi w’ejo ku wa 4 Nyakanga 2019 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubwo Abanyarwanda bose bari mu birori byo kwishimira imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Uyu muvugabutumwa umaze amezi asaga atanu hanze y’igihugu aho yagiye gukorera ivugabutumwa rigamije gukingura amarembo y’itorero rye mu mahanga, yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bibuka imyaka 25 igihugu kimaze kibohoye, hagomba no kuzirikanwa ababigizemo uruhare bose.

Yagize ati “Uyu munsi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, turibuka imyaka 25 kimaze kibohoje. Turashima Imana kubw’umudendezo yaduhaye, tugashima ubutwari bwaranzwe n’abagabo n’abagore bahagurukiye gucagagura iyo minyururu.”

Yakomeje avuga ko abari mu rugamba rwo kubohora igihugu banyuze mu nzira zikomeye, kugeza ubwo bamwe bahasiga ubuzima, ashimangira ko ibikorwa byabo bitabaye imfabusa.

Ati “Icyuya cyabo, amaraso yabo ndetse n’ubuzima bwabo ntibyabaye impfabusa.
Tuzahora tuzirikana ibitambo batanze ndetse tunubahisha ubuzima bwabo.”

Intumwa y’Imana Apôtre Gitwaza yakomeje asabira Umugabane wa Afurika kubona abacunguzi maze nayo ikabohorwa ikarangwa n’ituze, iterambere n’amahoro.

Ati “Nawe mugabane wacu mwiza, Afurika, Imana iguhagurukirize abacunguzi muri buri rwego, abagabo n’abagore b’abanyafurika bazaharanira kukubona ugendera mu bushobozi bwawe bwose.”

Yanahanuriye Afurika ko mu gihe kitarambiranye nayo izabohorwa. Ati “Urakomeye! Wahawe umugisha! Nawe uzabona umuseke wo kubohorwa mu minyururu ugutambikiye.”

Apôtre Dr Gitwaza yashimye ubutwari bwaranze ababohoye u Rwanda, anahanurira umugabane wa Afurika


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO