Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Alice Mignone yavuze ibigwi Uwanyirigira Chantal wahawe ubupasiteri, ahishura ko Imana yari yarabimubwiye

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries Apotre Alice Mignonne Kabera, yavuze ibigwi bya Uwanyirigira Marie Chantal uri mu bagore 12 bahawe ubupasiteri ku nshuro ya mbere mu itorero rya AEBR, ahishura ko amaze imyaka myinshi Imana yeretswe uyu mubyeyi yahawe inkoni y’ubushumba.

Uyu Mukozi w’Imana yabigarutseho ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019, ubwo mu muryango wa Uwanyirigira Marie Chantal bari mu birori bikomeye byo kwishimira ko yahawe ubupasiteri.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abavugabutumwa batandukanye bakoranye umurimo w’Imana na Uwanyirigira Marie Chantal wamaze guhabwa ubupasiteri muri AEBR, abo mu muryango, inshuti z’umuryango ndetse n’abo bakorana umurimo w’ivugabutumwa muri AEBR.

Apotre Alice Mignone wavuze urugendo rutoroshye yakoranye na Uwanyirigira Marie Chantal mu murimo w’ivugabutumwa, ngo Imana yamuhishuriye kera ko azahabwa inkoni y’ubushumba none bikaba byasohoye kuri iki cyumweru.

Yagize ati “Nejejwe n’uko Imana ivuga igasohoza. Ndibuka hashize imyaka myinshi twagiye gusengera ahantu (Ni ahantu habereye ububyutse bwa kera mu myaka y’i 1930) tujyayo turi abadamu benshi cyane na Chantal twari kumwe, tumarayo iminsi itatu. Kuri uwo munsi Imana inyereka afite inkoni y’ubushumba (Chantal).Imana ishimwe yo kabyara, twanyuze mu bibindi bitandukanyeiratuyungurura, ariko tukazagera ku munsi.

Apotre Mignone avuga ko ashima Imana cyane kubw’uko itorero rya AEBR ryabonye ko Chantal agomba kuba mu bagore bagimburira abandi guhabwa inkoni y’ubushumba mu mateka y’iri torero.

Ati “Ndashimira Imana ku kuntu iri guhagurutsa abadamu mu buryo budasanzwe, bamwe baciye mu miryango nka Chantal, ariko twe yaduhagurukije duciye mu madirishya kandi twese twarasohotse tutitaye kuho twaciye. Aho umuntu yanyura hose n’uko ashohoka, icyangombwa ni uko asohoka neza.”

Yavuze ko Imana izamukoresha ibikomeye kuko nawe atigeze ayitenguha, aho ngo ari mu bagore ba mbere basengeye mu itorero AEBR rigishingwa mu Rwanda, na n’uyu munsi akaba agikomeye ku murimo.

Apotre Mignone yavuze ko yatangiye gukorana umurimo w’Imana na Chantal mu mwaka wa 1995, bajya bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu bakora ivugabutumwa, bafasha benshi kubohoha, bahura n’intambara zitandukanye, ariko bakomeza gushikama ku murimo.

Apotre Alice Mignone yavuze ibigwi Uwanyirigira M. Chantal wahawe ubupasiteri, ahishura ko Imana yari yarabimubwiye

Uwanyirigira Marie Chantal ni umwe mu bapasiteri b’abagore 12 bahawe inkoni y’ubushumba mu itorero rya AEBR bwa mbere mu mateka y’iri torero mu Rwanda, mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2019, mu birori by’agahebuzo byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iri torero giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

REBA UKO APOTRE MIGNONE YAVUZE IBIGWI CHANTAL MU BIRORI BYO KWISHIMIRA KO YAHAWE UBUPASITORO

Itorero rya AEBR rimaze imyaka 50 mu ivugabutumwa mu Rwanda, rikoze ibisa n’ibitari bisanzwe mu madini menshi ya kirokore, kuko akenshi wasangaga aharira ubushumba abagabo gusa.

Itorero rya AEBR ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1964 riturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ryabonye ubuzima gatozi mu 1967, kuri ubu rifite abakirisitu basaga 257 000 bayobowe n’abapasiteri basaga 150.

Apotre Alice Mignonne yageneye impano Pastor Uwanyirigira Marie Chantal wahawe inkoni y’ubushumba

Umugabo wa Pastor Uwanyirigira Marie Chantal yashimishijwe n’intambwe umufasha we yateye

Inshuti za Pastor Uwanyirigira Marie Chantal zamuhaye impano zimwereka ko zishimiye intambwe yagezeho

Abo mu muryango wa Pastor Uwanyirigira Marie Chantal bamuhaye impano


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO