Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Alice Mignone yavuze amagambo akomeye ku muramyi Papi Claver anamusaba kuririmbana indirimbo

Vincent Nsengiyumva , 5 days ago

Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries Apotre Alice Mignonne Kabera, yaturiye amagambo y’umugisha ku muramyi Papi Claver, avuga ko amukunda cyane anashimangira ko ari mu baramyi barimba agafashwa.

Ibi iyi ntumwa y’Imana Apotre Mignone yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, ubwo yakiraga ku ahirengeye umuramyi Papi Claver wari mu bafashaga ibihumbi by’abari n’abategarugori bitabiriye igiterane “All Women Together” kwinjira neza mu mwuka wo kuramya.

Igiterane “All Women Together” cyateguwe na Women Foundation Ministries kiri kubera muri Kigali Convention Center cyatumiwemo abavugabutumwa b’abagore bafite amazina akomeye muri Afurika barimo Pastor Jessica kayanja wo muri Uganda,Rev Pastor Grace Kapswara wo muri Zimbabwe.

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries Apotre Alice Mignonne Kabera yakiraga umuramyi Papi Claver ahirengeye kugirango ataramire ibihumbi by’abagore bitabiriye iki giterane, yavuze ko ari mu bahanzi b’abaramyi baririmba agafashwa.

Yagize ati “Papi Claver turamwakiriye Women Foundation Ministries, by’umwihariko njye ni inshuti yanjye, kuko twembi tdufite ikintu duhurijeho tuziranyeho. Duhurije gukunda indirimbo zo mu gitabo. Iyo yaje ngubwa neza, mba numba amazi ari kuntembamo impande zose, nubwo mbihorana ariko ndamukunda cyane.”

Apotre Mignone yahise avuga indirimbo akunda cyane asaba Papi Claver kumufasha bakayiririmbana.

Yagize ati “Hari indirimbo nkunda igira iti ‘Kubana kwabo kwiza barahugurana’ nagira ngo tuyiririmbane na Papi tuyiture umuntu wese uteraniye hano kugira ngo uyu munsi wa kabiri nawo tuwucemo neza.”

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions” mu kinyarwanda bikaba bisobanuye “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” cyatangiye ku wa Kabiri tariki 13 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa Gatanu 16 Kanama 2019.

Papi Claver yagaragarijwe ko akunzwe n’abatari bake bo muri
Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignone

Umuramyi Papi Claver yaririmbiye ibihumbi by’abitabiriye igiterane “All Women Together” benshi barahembuka

Bamwe mu baririmbyi bafasha Papi Claver

Apotre Mignone yavuze ko Papi ari mu baramyi baririmba bikamufasha

Abitabiriye iki giterane bahembuwe n’ubutumwa bwiza bwagitangiwemo

REBA VIDEO HANO APOTRE MIGNONE AVUGA AMAGAMBO AKOMEYE KURI CLAVER


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO