Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amerika : Abanyamadini mu kiriyo nyuma y’igitero cyahitanye abakirisito benshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 October 2018 saa 02:23'

Igitero giherutse kugabwa mu rusengero rwa Tree of Life cyangwa Igiti cy’Ubugingo muri Amerika kigahitana ubuzima bw’abakirisitu benshi cyatumye abakirisitu batari bake bajya mu kiriyo

JPEG - 112.6 kb
Abanyamadini atandukanye mu kiriyo n’agahinda kenshi bibuka bene wabo

Urusengero rwitwa Tree of Life ruherereye mu gace ka Pittsburgh muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika niho igitero cyagabwe n’abagome maze hapfa abantu 11 hakomereka 6 barimo abapolisi 4 ndetse n’ukekwaho kugaba icyi gitero na we yakomeretse ari kurasana na polisi, igitero cyagabwe mu rusengero cyangwa sinagoge y’Abayahudi.

Ukekwaho kurasa aba bantu ariwe Robert Bowers w’imyaka 46 y’amavuko, ashinjwa ibyaha 29, birimo no gukoresha imbunda hagambiriwe kwica abantu.
Abashinjacyaha bavuga ko bazanamushinja ibyaha by’urwango.Uyu ucyekwaho ubu bwicanyi, nibumuhama, ashobora guhanishwa igihano cyo kwicwa.

JPEG - 140.9 kb
Nguwo Ukekwaho kurasa aba bantu ariwe Robert Bowers w’imyaka 46 y’amavuko

Abantu babarirwa mu magana bo mu madini atandukanye bo muri ako gace icyo gitero cyabereyemo ndetse n’abandi baturutse mu bindi bice bya Pittsburgh, nyuma y’ibi bikorwa by’ubwicanyi bari mu kiriyo cyo kwibuka abaguye muri icyo gitero cyabereye mu gace ka Squirrel Hill.

BBC itangaza ko ari igikorwa cyabaye mu gitondo cyo ku wa gatandatu, aho abasengera kuri uru rusengero bari bateranye, mu muhango wo kubatiza wari uteganyijwe kuri uwo munsi.

Polisi yatangaje ko ahagana saa tatu n’iminota 54 ku isaha y’aho ari bwo yatangiye kwakira ubutumwa bw’abavugaga ko hari umuntu uri kurasa mu rusengero, nuko nyuma y’umunota umwe ihita yoherezayo abapolisi.

Amakuru avuga ko Bwana Bowers, umuzungu w’umugabo, yinjiye mu rusengero mu gitondo mu gihe cy’amasengesho afite imbunda imwe nini njya-rugamba n’izindi eshatu ntoya.

Robert Jones, umukozi w’urwego rw’iperereza ry’imbere muri Amerika rwa FBI, yavuze ko umugabo warasaga yari yamaze kwica abantu 11 mu gihe cy’iminota igera hafi kuri 20 ndetse ko yari atangiye gusohoka mu rusengero ubwo yagwaga muri ba kabuhariwe mu gutabarana ibakwe aho rukomeye b’Amerika,nyuma yo kurasana yaje kwishyikiriza polisi, ubu akaba ari mu bitaro aho ari kuvurwa ibikomere byinshi yagize.
Wendell Hissrich, ukuriye umutekano wa rubanda i Pittsburgh, yabwiye abanyamakuru ati :"Iki ni kimwe mu bitero bibi cyane maze kubona".

Naho Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko iki gitero ari igikorwa kibi cy’ubwicanyi bwibasira imbaga kandi ko ababikoze bazabiryozwa.

Agace ka Squirrel Hill ni kamwe mu dutuwe n’Abayahudi benshi muri leta ya Pennsylvania, bivugwa kandi ko ku munsi wa gatandatu w’icyumweru kuri uru rusengero haba hari urujya n’uruza rwinshi rw’abantu baba baje gusenga no kwikiranura n’Imana.

Bivugwa ko uyu Robert Bowers w’imyaka 46 naramuka ahamwe n’icyi cyaha azahanishwa gukurikizwa abo yarashe ni ukuvuga ko nawe azahanishwa kwicwa.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.