Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Amabanga ya Illuminati yashyizwe hanze, inkomoko yayo n’ukuri ku mikorere yayo byamenyekanye

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Mu gihe amadini amwe n’ amwe ashishikajwe no kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bubayobora inzira yerekeza mu bwami bw’ ijuru; hari abandi nabo bahihibikanira gukwirakwiza imyemerere yo kuramya no gusenga Sekibi, ahanini babinyujije mu muryango wa Illuminati.

Uyu muryango wa Illuminati umaze kwigarurura umubare munini w’abantu biganjemo abakomeye by’umwihariko abo mu burengerazuba bw’isi (u Burayi na Amerika) aho ngo imbaraga z’ubudahangarwa n’amafaranga bafite babihabwa na Rusuferi binyuze muri uwo muryango.

Ese koko uyu muryango waba ufite imbaraga utanga zituruka kwa Rusuferi/Sekibi?

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo David Bramwell avuga ko iby’uyu muryango wa Illuminati ari ibihimbano bigamije kurangaza abantu, ndetse ndetse ko hari abantu benshi babifata nk’ukuri kandi atari byo.

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuri kivuga ko muri ubu bushakashatsi bwa David Bwamwell avuga Illuminati yashinzwe na Greg Hill na Kerry Thornley, ubwo kaminuza maze bakoze inyandiko zo gushinga uwo muryango wabo mu buryo bwemewe.

Akomeza avuga ko iyo nyandiko y’aba basore bombi yashimangiraga ingingo ivuga ko "urugomo narwo ari ingenzi kimwe n’ituze."

Mu myaka ya 1960 na 1970, iyo myumvire yakwirakwiriye mu banyeshuri kuko gukwiza ibihuha n’amakuru atari yo byihutaga, maze bitangira kujya mu mitima y’abantu.Iyo ntego ariko bariya bahungu bombi baje kuyihakana.

Bramwell avuga ko aba bahungu bombi biyemeje kwandika igitabo kirimo ibyo bitekerezo byose bacyita "igitabo cy’aba-illuminati"

Bo batekerezaga ko byaba ari ibintu bishimishije gukwirakwiza urugomo n’amakuru y’ibinyoma ku bushake ku kitwa Illuminati, kandi babigezeho bandika inkuru zinyuranye bagaha ibinyamakuru.

Icyo gihe aba basore bandikaga inyandiko nyinshi bitiriye abantu batabaho, bavuga ko Illuminati atari ukuri cyangwa ari ukuri mu rwego rwo kukomeza gushyira abantu mu rujijo.

Icy’ingenzi kuri bo cyari uko icyo kiganiro kuri Illuminati buri wese yagombaga gukomeza kwibaza ikibazo ngo ’ese koko Illuminati iriho?’

Igitekerezo cyakwiriye hose ku isi, igitabo banditse kandi cyarimo ibibazo bimwe nka ’Ni inde warashe John F.Kennedy?’ yari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika

Nubwo byinshi mu bitekerezo biri mu gitabo cy’aba basore ari ibinyoma, byivangavanze, ngo hari n’amakuru make y’ibintu by’ukuri bagiye bashyiramo bituma hari ababyemera byose nk’ukuri.

Icyo gitabo cyarakunzwe cyane ku buryo cyageze aho gikinwamo amakinamico na cinema.

Ku batazi icyo “Illuminati” aricyo twababwira ko iri jambo riva ku ijambo ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu benshi bavuga amateka ya Illuminati bakaba bemeza ko ari agatsiko k’ibanga. Ni agatsiko bivugwa kabarizwamo abantu bakomeye ku isi bayobora isi uko bashatse bitewe n’ibyifuzo byabo.

Bivugwa ko intego ya Illuminati ari ugukuraho icyitwa ubutegetsi bwose kuri iyi si, abantu bakabaho uko bashatse, nta mipaka, nta bihugu. Hakabaho guverinoma imwe, ifaranga rimwe, ururimi rumwe, mbese hakavaho ibitandukanya abantu byose. Ibi bintu ubyumvise gutya wahita uvuga ko ari byiza cyane ndetse bikwiye gushyigikirwa, ariko uburyo bakoresha kugirango bizagerweho (intambara, jenoside, inzara, indwara zidakira,...) ni bubi cyane ku buryo benshi bavuga ko byiza tugumye uko turiho ubu.

Ni benshi bavuzwe kuba muri aka gatsiko barimo; abahanzi b’ibyamamare ku isi, Abanyapolitike bakomeye, abayobozi b’amadini n’amatorero, abakinnyi b’umupira ndetse n’abandi bafite amazina akomeye bitewe n’urwego bariho ndetse n’ibyo bakora.

Kubera byinshio binyuranye byagiye bitangazwa kuri uyu muryango wa Illuminati, biragoye ko wahita wemeza ko itabaho ariko n’ubundi umwanzuro ni uwawe, kwemera niba ibaho cyangwa itabaho.

Abantu benshi b’ibyamamare bavuzweho kuba muri uyu muryango wa Illuminati

Kubera ibimenyetso abahanzi bakunda gukora byafashwe nk’aho babikura muri Illuminati


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO