Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Alarm Ministries na El Shaddai mu matsinda 4 y’ibihangange azitabira Rabagirana Festival

Vincent Nsengiyumva , 5 days ago

Iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” rihuriza hamwe abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Kabiri. Ni iserukiramuco rizitabirwa n’abaririmbyi ndetse n’amatsinda akomeye, aho amwe muri yo amaze kumenyekana.

Mu matsinda yamenyekanye azitabira iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Kabiri, harimo amatsinda akunzwe cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo arimo; Alarm Ministries Ministries, El Shaddai Choir, Healing Worship Team na New Melody.

Igitaramo cya Rabagirana Worship Festival gitegerejwe n’abatari bacye cyitezweho kuzahembura imitima ya benshi no kuzamura impano nshya.

Rabagirana Worship Festival ku nshuro ya kabiri izaba mu gitaramo gikomeye kizabera muri Dove Hotel ku wa 10 Ugushyingo 2019.

Iri serukiramuco ritegurwa na Christian Communication, ryatangirijwe muri Kigali ku wa 4 Ugushyingo 2018 aho ryari ryitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo abaramyi bakomeye, abakirisitu bo mu madini atandukanye n’abahanzi benshi.

Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival avuga ko intego yayo ari ukugaragaza abanyempano bashya, gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikungukira benshi no guhuriza hamwe abaramyi.

Yagize ati “Intego ya mbere ni uguhuriza hamwe abahanzi, kuzamura impano aho buri mwaka tugomba kugira impano nshya tuzamura.”

Yavuze ko mu matsinda ndetse n’amakorali azafasha abantu kwinjira mu mwuka wo kuramya, harimo itsinda rikunzwe cyane rya New Melody ndetse n’andi ataratangazwa.

Yavuze kandi ko uretse aya matsinda ndetse n’amakorali azaririmba muri iki gitaramo, ngo hazaba hari n’abaririmbyi ku giti cyabo nabo bafite amazina akomeye muri Gospel mu Rwanda.

Nzahoyankuye aherutse kubwira IYOBOKAMANA ko batangiye imyiteguro y’iki gitaramo kigiye kongera kuba ku nshuro ya Kabiri ku buryo ibitaragenze neza ubwo bayiteguraga ku nshuro ya mbere bizagenda neza.

Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival mu gitaramo cyo kuyitangiza yari yafashijwe

Alarm Ministries iri mu bazaririmba mu gitaramo cya Rabagirana Worship Festival

Alarm Ministries

Healing Worship Team nao izaba ihabaye

El Shaddai ikunzwe cyane muri ’Cikamo’ nayo izaririmba

New Melody iri mu matsinda azitabira iki gitaramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO