Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Aho kugwiza inshuti mu gihe cy’ibisubizo gusa wagira inshuti imwe muzabana mu bihe by’amahina-Bishop Dr Masengo

Ubwanditsi , 3 months ago

"Indirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he?Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi".

Muri iki gitondo ntekereje ku kibazo cy’aho abantu bashakira ubutabazi numva ntangajwe n’Imana.

Hari amagambo nasanze ari ukuri. Amwe muriyo ni akurikira:

1.Nta muntu udakeneye ubutabazi. Abakomeye n’aboroheje bagira abo biyambaza. Abakomeye biyambaza abantu cg inzego bubatsemo ubushobozi bw’ubutabazi. Aboroheje bo bitabaza abakomeye ngo babarengere.

2. Isoko hafi ya zose z’ubutabazi twiringira kd twiyambaza ntabwo zikemura ibibazo byose duhura nabyo.
Urugero: Uwo umuntu yakwiyambaza yarwaye indwara ikomeye, siwe umuntu atekereza yarenganye, yapfushije, yatewe n’abajura, yahemukiwe n’uwo bashakanye, umwana we yamunaniye, yashowe mu manza z’amaherere, yagambaniwe n’ibindi.

3. Hari igihe abo twiyambaza mu bibazo badukiza ikibazo kitwugarije akaba aribo bahinduka ikibazo cy’ingutu gituma dukenera ubundi bufasha bwisumbuye. Umuntu agukemurira ikibazo akakubera ikibazo.

4. Umuntu amenya neza inshuti nyayo iyo ahuye n’ikibazo gikomeye. Nasanze Ibisubizo biduha kugwiza ubwinshi bw’inshuti ariko ikibazo kigafasha umuntu kumenya inshuti nya nshuti. Na none kandi aho kugwiza inshuti zo mu gihe cy’ibisubizo ariko mutazabana mu bibazo, ni byiza ko umuntu yagira inshuti nke Cg imwe bazabana mu bihe by’amahina kuko inshuti nyazo zikenewe mu bibazo.

5. Isôko y’ubutabazi yizewe itari Imana ya Isirayeli ntibaho. Niba ariyo urambirijeho, ukureyo amaso kuko izagutamaza.

6. Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka. Ibi nibyo bimpa gutuza, niyo mpamvu ntekanye no hagati mu bibazo. Nawe niko bimeze? Byibazeho cyane kandi ufate ingamba none zikuganisha ku isoko y’ubutabazi.
Umunsi mwiza kuri twese!

Dr Fidèle MASENGO, Umushumba wa Foursquare Gospel Church Kimironko


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO