Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Agahinda n’ugutakamba kwa Theo Bosebabireba uhamya ko yagiye mu buhungiro kubera ADEPR-VIDEO

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, ahamya ko abayeho mu buzima bw’intambara ndetse bumugoye cyane busa n’ubw’ubuhunzi kubera gucibwa mu itorero rya ADEPR, aho kuri ubu abarizwa mu bihugu bya Uganda na Kenya.

Bosebabireba yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2019 mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA, aho yavuze byinshi bitandukanye birimo n’intambara zikomeye ari kunyuramo inyinshi zikaba zibiterwa n’uko yaciwe mu itorero yasengeragamo.

Hashize amezi 20 Theo Bosebabireba ahagaritswe muri ADEPR azira ibyaha binyuranye birimo ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi byaha bifatwa nk’umuziro muri iri torero.

Nyuma yo guhagarikwa, Bosebabireba yaje kwikosora mu myitwarire anahabwa imbabazi ku mudugudu wa Kicukiro Shell abarizwaho ariko umwe Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev Karangwa John yanga kuzimuha.

Taliki ya 1/8/2019 Theo Bosebabireba yandikiye ibaruwa ifunguye Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev Karangwa John yise Umubyeyi atakamba, amusaba ko yakomorerwa agahabwa imbabazi nyuma y’amakosa menshi yagiye akora agatuma ahagarikwa mu itorero, ndetse anagaragaza ko abandi bamubabariye akaba ariwe usigaye.

Kuva icyo gihe Bosebabireba atakambira uyu muyobozi, ntacyo yigeze abivugaho ndetse kuri ubu akaba akiri mu gahinda gakomeye, aho agaragaza ko kuba atarakomorerwa mu itorero rye bitewe n’umuntu umwe gusa byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo no kujya gushakishiriza ubuzima mu bihugu by’amahanga akaba asa n’ubayeho nk’impunzi nk’uko yabitangarije Iyobokamana.Com.

Yagize ati “[…] Ntabwo ari ADEPR yose, nta n’ubwo ari ubuyobozi bwayo bwose ahubwo ni umuntu umwe uri muri ubwo buyobozi. Ni umuntu ku giti cye wavuze ngo mube mubwihoreye. Mu nshingano ze n’ububasha afite yaravuze ngo mube mumwihoreye none byahwaniyemo.”

Avuga ko atumva neza icyo uyu muyobozi amuhora ngo kuko nta kibazo na kimwe bafitanye ahubwo ko banaziranye byihariye ngo kuko yamuyoboye mu myaka ya kera akiba mu cyaro aho yayoboraga Paruwasi ya Kabarondo mu Burasirazuba.

Ati “Mbere yo kuba Umuyobozi mukuru, yanyoboyeho mu cyaro aho nkomoka muri Paruwasi ya Kabarondo, najya no kuvuga ubutumwa za Rwinkwavu tugahura, igihe ADEPR yajyaga gufungura itorero mu Bugande, njye nawe nitwe batumye. Ni umuntu navuga ko nta kintu dupfa, ahubwo ni nka papa bwite.”

REBA IKIGANIRO CYOSE NA THEO BOSEBABIREBA

Bosebabireba avuga ko ahuye n’uyu muyobozi yakikubita hasi agaca bugufi akamusaba kumufasha.

Ati “Mpuye nawe namubwira ko akwiye kumfasha. Niba abona ntaragera ku rugero rukwiye, biramusaba ko nk’umuntu uragira intama azabazwa yagira uruhare rwe bwite. Namubwira ngo kora uko ushoboye mu bubasha ufite umfashe mu by’ubugingo. ”

Uyu mugabo wubatse izina rikomeye mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko guhagarikwa muri ADEPR byamugizeho ingaruka zikomeye cyane zirimo kuba yibera mu bihugu by’amahanga aho asa n’uri mu buhungiro kubera ko abona gushakishiriza ubuzima mu gihugu cye kandi yaraciwe mu itorero bimugoye cyane.

Yagize ati “Sinavuga ko ari ADEPR gusa yampombeje, nagerekaho ko harimo n’uruhare rwanjye. Ikintu cya mbere byampombeje kinangoye cyane biri mu mpamvu zituma nta kiba mu Rwanda. Ubu mba muri Uganda, si uko mpakunze cyane, ariko byankururiye ingaruka zituma ndamutse ndamutse ndi hano sinabasha gutunga umuryango, nibyo byatumye ngenda. Urumva nahombye kuba mu gihugu cyanjye kandi ngikunda.”

Mu ntangiriro za 2018, nibwo Theo Bosebabireba yahagaritswe mu itorero rya ADEPR, ubwo Pastor Rubazinda Callixte uyobora Umudugudu wa Kicukiro Shell uyu muhanzi yateraniragamo, yavugaga ko azongera kuba umukristo wa ADEPR namara gusaba imbabazi mu ruhame.

Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR azira ibyaha yashinjwaga birimo ubusambanyi, ubusinzi n’indi myitwarire yagiye agaragaraho igasiga icyasha umurimo w’Imana n’itorero rya ADEPR muri rusange nk’uko byakunze kugarukwaho n’iri torero.

Uyu muhanzi umaze iminsi mu Rwanda yari yitabiriye ibiterane by’ivugabutumwa yari yatumiwemo byabereye i Wawa ahagororerwa urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge, ndetse no muri Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Theo Bosebabireba ahamya ko ibibazo byo gusembera mu bihugu by’amahanga abiterwa ahanini na Rev Karangwa John uri mu bayobozi bakuru ba ADEPR

Rev Karangwa John ni we ufite urufungo rwo guhagarika burundu Theo Bosebabireba ndetse afite n’urwo kumuha imbabazi

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO