Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Afurika y’Epfo: Pasiteri wagaburiraga abayoboke inzoka,yahinduye uburyo


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 October 2018 saa 06:12'

Pasiteri Penuel Mnguni uyoboye Itorero End Time Disciples Ministries muri Afurika y’Epfo, wategekaga abakirisitu be kurya inzoka noneho yahisemo kujya basangira inyama z’imbwa nk’ifunguro ryera.

Ku Cyumweru, Pasiteri Mnguni yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook amashusho agaragara ari kugaburira abakirisitu inyuma z’imbwa.

Yanerekanye amafoto y’imbwa, itarabagwa, ibagwa ndetse na nyuma yo kubagwa, avuga ko ikinjira mu kanwa kitica ahubwo hica ikiwuturukamo.

Yavuze ko ubukirisitu bwagiye buhinduka uko ibihe byagiye bisimburana ariko mu itorero rye abemera bagiye babona ibitangaza.

Yavuze ko Yesu atategetse ko abantu barya imigati gusa n’imitobe, ahubwo yategetse ko bajya bahora basangira umubiri n’amaraso bye.

Pasiteri Mnguni yavuze ko abayoboke be barya imbwa bari kurya umubiri wa Kirisitu.

“Ntikiri imbwa, ni umubiri w’Umwami Yesu.”

“Nasengeye aya magufa yose, iyi ntikiri imbwa …umuntu urwanya ibi [gusangira imbwa], ni ukurwanya Uhoraho.”

Pasiteri Mnguni yariye ubwe ku nyama y’imbwa, abwira abayoboke ati “Abantu bazavuga ko umukozi w’Imana atarya imbwa.”

Amaze kuyitamira, aravuga iti “Iranurira.”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.