Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Afurika ntiyavumwe-Intumwa y’Imana Nkurunziza Francois

Ubwanditsi , September 2018

Umuyobozi w’itorero Bethel, Intumwa y’Imana Nkurunziza Francois asanga umugabane wa Afuruka udakennye cyangwa se ngo ube waravumwe nk’uko bamwe babivuga ariko kandi agasanga iyi myumvire yose izakurwaho n’ubutumwa bwiza bw’Imana.

Ibi Nkurunziza yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ba radiyo imwe ikorera hano mu Rwanda.

Agitangira kuvuga,Francois yibajije muri aya magambo ati:"Uyu mugabane ariko niwo uhoramo intambara n’ibindi byaha by’urudaca?", Intumwa y’Imana Nkurunziza Francois uyobora Bethel avuga ko amatorero afite ubushobozi bwo gufasha za leta kwinjiza amahoro mu bantu biciye mu butumwa bwiza.

Ati:”Ubutumwa bwiza bwitwa ubutumwa bwiza bw’amahoro ni ukuvuga y’uko iyo itorero ryujuje inshingano zaryo rikubaha Imana rikavuga ubutumwa bwiza bw’Imana bujyanye n’ibikorwa n’imyifatire myiza y’abakozi b’Imana, itorero rifasha ubuyobozi bw’igihugu."

Afurika kandi niwo mugabane ufatwa nk’ukennye kurusha indi , Nkurunziza ibi nabyo avuga ko biterwa n’imyumvire kandi ko bizakosorwa n’ubutumwa bwiza.

Ati:”Afurika rero mu gihe turimo irimo igenda izamuka kandi ubutumwa bwiza burimo buragenda bukwira hirya no hino rero Afurika izahinduka, Afurika izahinduka umugabane w’ubukire. Afurika izahinduka umugabane ufite urubyiruko rufite ubwenge mu ikoranabuhanga no mu bindi ku buryo imyumvire nimara guhindurwa n’imbaraga z’ubutumwa bwiza, Afurika izatahura ko itari ivumwe kandi ntabwo yari ikennye kuko Imana yayihaye ubutunzi buhambaye”


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO