Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yiyemeje ubufasha mu kurera uruhinja rw’amezi 2 Mushimiyimana waguye mu mpanuka yasize

Vincent Nsengiyumva , September 2019

Umuvugizi Wungirije w’itorero ADEPR, Rev. Karangwa John yavuze ko itorero ryatanze amata y’ibanze mu gufasha kurera umwana w’uruhinja rw’amezi 2 rwasizwe na nyakwigendera Mushimiyimana Rachel, waguye mu mpanuka ubwo Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave yakoraga impanuka yerekeje i Gitwe mu ivugabutumwa.

Uyu mwana w’amezi abiri ni umwe mu barokotse iyi mpanuka, dore ko yari ahetswe na nyina ubwo imodoka barimo yakoraga impanuka, we ahita yitaba Imana umwana ararokoka.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019 ubwo bari mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Rachel, Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR akaba ari nawe wari urihagarariye muri uyu muhango, Rev.Karangwa John yavuze ko itorero rigomba kugira uruhare mu kurera uyu mwana cyane ko nyina yaguye mu butumwa yari yatumwemo n’itorero.

Yavuze ko itorero ryageneye uruhinja amata y’ibanze mu gukomeza kurwitaho, anaboneraho gufata mu mugongo abasigaye no kwibutsa umugabo wa nyakwigendera ko ariwe usigaranye inshingano zose z’urugo.

Yagize ati “Mu izina ry’itorero ADEPR twifuje gutanga amata y’ibanze yo kurera umwana, kuko umubyeyi we Rachel yapfuye agiye mu murimo w’itorero. Tubishyize mu yindi mvugo twavuga ko twari twamutumye kuko twari twamuhaye urupapuro rumujyana mu Majyepfo kuvuga ubutumwa.”

Yunzemo ati “ Niyo mpamvu turi aha ngaha nk’umuntu twari twatumye mu butumwa bw’itorero rya ADEPR. Nk’umwana rero wagize amahirwe akarokoka umugambi w’umubi tukaba tumufite ari muzima, niyo mpamvu twavuze ngo tumushakire amata.”

Rev.Karangwa John wanigishije ijambo ry’Imana yashimangiye ko nyakwigendera Mushimiyimana Rachel ahirwa kuko apfiriye mu mwami.

Nyakwigendera Mushimiyimana wari umaze myaka 6 ashakanye na Kanyemera Francois Xavier, asize abana bane harimo n’uruhinja rw’amezi abiri bari kumwe ubwo bakoraga impanuka ariko rwo rukayirokoka.

Umuvugizi Wungirije w’itorero ADEPR, Rev. Karangwa John yavuze ko itorero ryemeye ubufasha mu kurera umwana w’amezi 2 nyakwigendera Mushimiyimana yasize

Kari agahinda mu guherekeza nyakwigendera Mushimiyimana

Bamwe kubyakira byababereye ingorabahizi

Imodoka yari itwaye Korali Abarinzi yataye umuhanda igiye kugera aho yari igiye gukorera ivugabutumwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO