Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yatumiye abari abayobozi bayo barimo Rwagasana na Sibomana ngo bayigire inama

Vincent Nsengiyumva , 5 months ago

Nyobozi ya ADEPR yandikiye abari abayobozi bayo barimo Rwagasana na Sibomana ibasaba kuzitabira inama nyunguranabitekerezo ibera i Muhanga kuri uyu wa Kane tariki 13Kamena 2019 kugira ngo bayigire inama ku bibazo by’ingutu biri kuvugwa mu itorero muri iyi minsi.

Aya mabaruwa yandikiwe Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Tomas Rwagasana wari umwungirije yanditswe n’abayobozi bakuru babasimbuye barangajwe imbere na Rev Karuranga Ephrem ari nawe wayashyizezho umukono.

Yagiraga ati “Turabasuhuje mu izina rya Yesu Christo mugire amahoro.Tunejejwe no kubatumira mu nama nyunguranabitekerezo ku muimo w’Imana, yo kurebera hamwe icyateza umurimo w’Imana imbere. Iyo nama yateguwe kuwa 13/06/2019, guhera saa 9h00’ kugeza saa 15h00’ .Iyo nama izabera I Muhanga kuri CEFOCA."

Aba bagabo bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR batumiwe muri iyi nama mu gihe bakiri gukurikiranwa n’urukiko ku byaha byo kunyereza umutungo w’itorero kuko ADEPR yari yongeye gutanga ikirego mu rukiko rw’ubujurire nyuma y’uko bagizwe abere.

Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Tomas Rwagasana wari umwungirije hamwe n’abandi bagera ku 10 bari bafatanyije kuyobora itorero batawe muri yombi bashinjwa kunyereza amafaranga asaga Miliyari 3 z’itorero.

Mu rubanza rw’aba bose uko ari 12, icyemezo cy’Umucamanza cyagize abere barindwi muri bo barimo uwari Umushumba Mukuru Sibomana jean n’uwari umwungirije Bishop Tomas Rwagasana, batanu muri bo aba aribo bahamwa n’ibyaha bakatirwa gufungwa.

Taliki 10 Kamena 2019 nibwo byari biteganyijwe ko urubanza rw’aba bahoze ari abayobozi ba ADEPR ruburanishwa mu bujurire ariko ruza gusubikwa nyuma y’uko Umucamanza wari ufite Dosiye atabonetse ku rukiko.

Iki cyemezzo cyo gutumira aba bagabo bombi mu nama y’itorero nticyakiriwe neza n’imbaga y’abakirisitu ba ADEPR, aho abenshi bari kubinenga bavuga ko bitari ngombwa ko abantu batarahanagurwaho ibyaha bagira uruhare mu nama y’itorero.

Ubuyobozi bwa ADEPR buteguye iyi nama nyunguranabitekerezo mu gihe mu itorero hari kuvugwamo ibibazo by’ingutu birimo no gucikamo ibice, aho hari itsinda ry’abakirisitu baherutse kwandikira amabaruwa inzego zitandukanye za Leta basaba kweguza komite nyobozi iyobowe na Rev. Karuranga, aho bayishinja kugira uruhare mu bibazo byugarije itorero.

Bishop Sibomana Jean na Bishop Tomas Rwagasana batumiwe mu nama nyunguranabitekerezo ya ADEPR mu gihe batarahanagurwaho ibyaha byo kunyereza umutungo w’iri torero

Ibaruwa yandikiwe Rwagasana Tom imutumira mu nama

Ibaruwa yandikiwe Sibomana Jean imutumira mu nama

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO