Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yahagaritse Mboneko wari Umuyobozi wayo mu Bufaransa

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Ubuyobozi bw’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) bwahagaritse by’agateganyo uwari umuyobozi w’iri torero ishami rikorera mu Bufaransa, Pasiteri Mboneko Corneille, ushinjwa gukora ibihabanye n’amahame y’itorero nk’uko bigaragara mu ibaruwa Iyobokamana ifitiye kopi.

Uyu mukozi w’Imana wari umaze igihe ayobora ADEPR mu gihugu cy’ubufaransa, yandikiwe ibaruwa imuhagarika n’ubuyobozi bw’iri torero mu Rwanda ku wa 13 Kanama 2019.

Ni ibaruwa yasinyweho n’Umuvugizi Mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem wanamenyesheje abo bafatanyije kuyobora itorero.

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa ihagarika byagateganyo Pastor Mboneko Corneille, bigaragara ko ahagaritswe by’agategano mu gihe cy’amezi 3.

Muri iyi baruwa IYOBOKAMANA ifitiye kopi handitsemo ko mu mpamvu z’ihagarikwa rya Pastor Mboneko Corneille ku buyobozi bwa ADEPR France harimo kwiyita no kwigira umushumba kandi atari we, gushaka ibyangombwa by’itorero atagishije inama ubuyobozi bwaryo no kudafasha abakirisito kumva no kubaha ubuyobozi bw’itorero.

Iyi baruwa yasinyweho n’Umuyobozi Mukuru wa ADEPR yagiraga iti “Mwene data, Dushingiye ku myanzuro y’inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yo ku wa 01 Kanama 2019 yateranye igasuzuma kandi igasesengura imyitwarire yawe yaranzwe n’ibi bikurikira:

Kwiyita no kwigira umushumba atari we, gushaka ibyangombwa by’itorero mutagishije inama ubuyobozi bw’itorero, kudafasha abakirisito kumva no kubaha ubuyobozi bw’itorero, turakumenyesha ko inama yanzuye ko uhagarikwa by’agateganyo amezi atatu kugira ngo utunganye ibyo bibazo.”

Iri hagarikwa rya Mboneko Corneille rije nyuma y’iminsi havugwa ibibazo by’ingutu mu Ishami rya ADEPR i Burayi, aho byavugwaga ko abakirisitu bo mu Bubiligi n’abo mu Bufaransa bacitsemo ibice kubera ibyo bibazo.

Urunturuntu rwatewe n’ibibazo biri mu itorero rya ADEPR mu Burayi byagarutsweho mu ibaruwa iherutse kwandikwa na bamwe mu bakirisitu ba ADEPR mu Rwanda bandikiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Itorero bamusaba kweguza abagize Biro Nyobozi bose.

Muri iyo baruwa harimo ingingo yagaragazaga ko “Hari abahawe inshingano mu itorero barimo uwitwa Mboneko Corneille urwanya “ubutegetsi bw’igihugu.

Nyuma y’uko iyi baruwa ijya ahagaragara isaba Biro Nyobozi ya ADEPR yose kwegura ngo kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye byugarije itorero, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem yabwiye itangazamakuru ko iby’ibibazo bivugwa biri gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo.

Ku bijyanye n’abahawe inshingano mu itorero batavuga barwanya ubutegetsi bw’igihugu, Rev. Karuranga yavuze ko “Umukirisitu uvuga ngo mu Itorero ry’i Burayi harimo abanzi b’igihugu, icyo kintu ntabwo kiri ku rwego rwacu kuko ntitubana na bo buri munsi. Afite ibimenyetso by’ibyo avuga hari izindi nzira yanyura.”

Mboneko Corneille ahabwa inshingano zo kuyobora ADEPR mu Bufaransa

Mboneko Corneille (wambaye lunette) niwe wayoboraga ADEPR mu Bufaransa

Ibaruwa ihagarika Pastor Mboneko mu gihe cy’amezi 3


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO