Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Gihogwe: Amashimwe y’ababyeyi Imana yahaye kubyara nyuma y’imyaka 10 batabyara yarijije benshi.

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Ni amashimwe yatanzwe ni ababyeyi umunani baririmba muri Korali Temoignage ibarizwa ku mu dugudu wa ADEPR Gihogwe, Paruwase ya GIHOGWE mu itorero ry’akarere ka Gasabo mu giterane k’iminsi itatu iyi korali yateguye ku bufatanye n’umumudugu wa ADEPR Gihogwe .

Igiterane cyatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ugushyingo kugeza ejo ku Cyumweru tariki ya 10, Ugushyingo 2019, uretse iyi korali Temoigngage yateguye iki giterane korali Holy Nation yo kuri ADEPR Gatenga nayo yafatanije n’aba babyeyi gushima Imana mu bihangano by’umwuka n’umudiho wo guhimbaza no gushima Imana ku bw’imirimo itangaje yakoze.

Igiterane kigana ku musozo IYOBOKAMANA.com yavuganye n’umuyobozi wa korali Temoignage Madamu Denise Nyiransengimana atuvira imuzingo icyo iki giterane gisobanuye kuri bo.

Yagize ati“ Twari Dufite ababyeyi bagera mu 8 bagiye bashaka nkuko abandi bashaka ariko bakabura urubyaro uwamaze igihe gitoya yamaze umwaka umwe uwamaze igihe kinini yamaze imyaka 10 iburaho amezi atanu, uwari umaze imyaka hafi 10 afite umwana w’amezi umunani hanyuma uwari umaze imyaka itandatu afite umwana w’amezi ane.”

Ni igitangaza Imana yakoze nyuma y’igihe kinini iyi korali isenga ngo Imana iyigirire neza aba babyeyi babone urubyaro.

Madamu Denise Nyiransengimana umuyobozi w’iyi korali atangaza ko ari ibihe bigoye yanyuzemo nk’umuyobozi kuyobora korali irimo abaririmbyi bafite intimba zo kubura urubyaro, akaba ariyo mpamvu igiterane nk’iki gifite igisobanuro kinini kuri bo.

Yagize ati “ Twari dufite intimba n’umubabaro nta byishimo twagiraga kuko kuba ufite abaririmbyi bagenzi bawe bashatse nkuko washatse , [Njye ndi umubyeyi mfite abana batatu], banashatse mbere yawe ukabona bo ntibabyaye byarababazaga kandi natwe bikatubabaza tugahorana intimba n’amarira kubera icyo kigeragezo.”

Pasiteri Safari Gerald ni umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Gihogwe, yunga mu ry’umuyobozi wa Korali Temoignage yavuze ko ibitangaza Imana yakoze ari byinshi muri uyu mudugudu akaba ariyo mpamvu igiterane nk’iki cyabaye ku mudugudu ashumbye.

Yagize ati “ Dusenga twakomeje guhendahenda Imana itubwira ko bazabyara igihe kizashyika , rero mwabonye ko bagaragaje abana baje kubyara ndetse abana barenze umweibyo turabishimira Imana , ikindi Imana yakoze ni uburyo yateje imbere bamwe mu bakristo ndetse iranadufasha abari barwaye Imana igenda ibakiza n’indi mirimo myinshi Imana yagiye ikora.”

Ku ruhande rw’aba babyeyi Imana yagiriye neza baragira inama abandi babyeyi bari hanze aha bafite ikigeragezo nk’icyabo ko bahanga amaso Uwiteka ariko bakagana no kwa muganga bakamenya niba ubuzima bwabo koko nta kibazo bufite kiri karande cyababuza kuba babona urubyaro.

Uyu mubyeyi witwa Mugeni Cecile Giselle, umuririmbyi wa Korali Temoignage yamaze imyaka igera kuri itandatu atabyara, yakoze ubukwe mu mwaka wa 2013 tariki ya 15 z’ukwezi kwa gatandatu, Imana yamuhaye umwana tariki ya gatandatu z’ukwezi kwa karindwi 2019 Imana yarabasubije ibaha umwana w’umuhungu we n’umugabo we barashima Imana.

Avuga ko yakomejwe no gusenga ndetse no guhumurizwa, akongeraho ko ariko na muganga yari yarababwiye ko nta kibazo kihariye bafite cyatuma batabyara, agashimira Imana ko yamuhaye umugabo w’umukristo kuko yajyaga amukomeza no mugihe yabonaga yacitse integer, akvuga ko atigeze abona itotezwa ryaba iryoroheje n’irikomeye azira ko atabyara.

Gusa wumvise ubuhamya bwe muri macye ni byiza gusenga, ariko ukajya no kwa muganga bakagusuzuma ukamenya ujko ubuzima bwawe buhagaze.

Yagize ati “ Ndabyibuka nigeze gufata amasengesho y’iminsi 40, ndavuga nti Mana kuko ntakwiraza mu butayu ngiye kuva ku gitanda , nzajya ndara hasi igitanda nkireke ubu nibwo butayu nkoze, ndabyibuka nasenze Imana nkajya mvuga nti ‘ Mana maze iminsi myinshi ariko ndakwingize ijambo ryawe riravuga ngo utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi twababarijwemo.”

Mu buhamya bwe avuga ko yatangiye kujya kwa muganga k mezi atandatu abonye adasama akajya inama ko buri wese waba ufite ikigeragezo nk’icye yagana kwa muganga.




Abitabiriye iki giterane baranyuzwe bikomeye batahana akanyamuneza



Ababyeyi bo muri Korali Temoignage ibarizwa ku mu dugudu wa ADEPR Gihogwe, Paruwase ya GIHOGWE bacinye akadiho bashima Imana yabahaye urubyaro



Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga yanyuze bikomeye abitabiriye igiterane cyateguwe na Korali Temoignage ya ADEPR Gihogwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO