Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Gatsata bashyikirije umupfakazi wa Genocide inzu yatwaye akayabo bamusaniye -Amafoto +Video

Ubwanditsi , 3 months ago

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatsata bari kumwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata bamurikiye umukecuru warokotse Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 inzu bamusaniye yuzuye itwaye amafaranga y’urwanda angana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu(3.300.000 Frws).

Uyu muhango wo kumurika iyi nzu wabaye mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 29 Kamena 2019 ubera mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Karuruma mu mudugudu wa Kingasire aho uyu mukecuru witwa Mukabaziga Alvera atuye ari naho haherereye iyi nzu yasanwe.


Bwana Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatsata

Bwana Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatsata mw’ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuzeko itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatsata nkuko mu nshingano z’itorero harimo kurangwa n’urukundo bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye ariyo mpamvu bakora ibikorwa nk’iki bakoze cyo gusanira inzu umukecuru warokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 .

Ati:"ADEPR Gatsata twakoze iki gikorwa tugifatanya n’inyubako ikomeye y’urusengero rwa Paruwasi turimo kubaka igeze kuri 85% kandi niyi nzu twasaniye uyu mukecuru idutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu(3.300.000Frws).

Bwana Ngarambe Christian umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Gatsata yashimye itorero rya ADEPR kuba barakoze iki gikorwa cyo gusanira inzu uyu mupfakazi wa Genocide

Ati:"ADEPR mu bikorwa byo kwibuka muri uyu murenge wa Gatsata iza imbere mu kwita kubasizwe iheruheru na Genocide ndetse n’ibindi bikorwa byo kwibuka muri rusange rwose ADEPR niyo gushimirwa .

Ibyo gushima itorero rya ADEPR byanagarutsweho na Bwana Iyamuremye Francois umuyobozi w’umurenge wa Gatsata aho mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango wo kumurika iyi nzu yavuzeko ashima cyane itorero rya ADEPR kukuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta .

Ati:"Itorero inshingano zaryo si ugukiza ubugingo gusa ahubwo n’umubiri ugomba kwitabwaho bityo iyo ADEPR ikora ibikorwa nkibi iba igusha neza muri iyi ntego y’itorero kandi rwose turabashimira kubwitange muba mwagize mu gafasha umupfakazi wa Genocide nk’uyu kuko nk’umurenge muba mudufashije kwesa imihigo".

Bwana Rev.Butera Celestin umushumba wa ADEPR mu karere ka Gsabo wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR yavuzeko nkuko mu nkingi z’itorero rya ADEPR harimo gukora ivugabutumwa no kwita kw’iterambere muri rusange bityo ko iyo hakorwa ibikorwa nk’ibi haba hari kwitabwaho izi nkingi.


Bwana Rev.Butera Celestin umushumba wa ADEPR mu karere ka Gsabo

Ati:"Ivugabutumwa ntirikwiye gukorwa rizana abantu kuri Kristo gusa ahubwo rigomba no gukorwa hakorwa ibikorwa bivuga nk’ibi byo gufasha abatishoboye mbese "Kora ndebe ikaruta vuga numve".

Uyu mushumba wa ADEPR mu karere ka Gasabo yakomeje avugako itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatsata ari iryo gushimirwa cyane kuko bitanze bikomeye bagatanga amafaranga asaga Miliyoni eshatu kandi bari no munyubako z’urusengero rw’ikitegererezo barimo bubaka kimwe n’ahandi hirya no hino muri Gasabo bari mu nyubako nka ADEPR Remera ,Gihogwe ndetse na Kimihurura n’ahandi .


REBA MU BURYO BW’AMASHUSHO UKO UYU MUHANGO WAGENZE NICYO ABAYOBOZI BATANDUKANYE BATANGAJE:


Umukecuru Mukabaziga Alvera wasaniwe inzu n’itorero rya ADEPR

Umukecuru Mukabaziga Alvera wasaniwe iyi nzu yavuzeko yarenzwe n’ibyishimo kuko ibi ADEPR yamukoreye ari igitangaza gikomeye kuriwe

Ati:"Imana ibahe umugisha izabahe n’ijuru bana banjye mwarakoze kuntekerezaho mu kansanira inzu yari igiye kungwaho ".


Iyi nzu niyo yashyikirijwe umupfakazi wa Genocide nyuma yo gusanwa n’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatsata


Bwana Ngarambe Christian umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Gatsata


Bwana Iyamuremye Francois umuyobozi w’umurenge wa Gatsata







Uyu muhango wo gushyikiriza uyu mukecuru inzu witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO