Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Gatenga yatumiye abavugabutumwa b’abahanga mu giterane cyo kwigisha ibyo kugaruka kwa Yesu

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Itorero ADEPR Paruwasi ya Gatenga, ryateguye igitaramo gikomeye cyo gusobanurira Abakirisitu ibyo kugaruka kwa Yesu, cyatumiwemo abavugabutumwa b’abahanga barimo Rev.Pastor Canesius , Rev.Pastor Simon Pierre na Pastor Zigirinshuti.

Ni igiterane kizamara iminsi itanu kizatangira ku wa 13 Kanama kugeza kuwa 18 Kanama 2019 kizabera kuri ADEPR Paruwasi ya Gatenga ,mu minsi y’imibyizi kikazajya gitangira kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa tatu za n’ijoro (6h00-21h00) naho kuwa gatandatu no ku cyumweru gitangire saa mu nani kugera saa mbiri z’ijoro(14h00-20h00).

Iki giterane kitezwemo guhembura imitima ya benshi no gufasha abakirisitu gusobanukirwa ibijyanye no kugaruka kwa Yesu, kizitabirwa n’amakorali atandukanye yo muri ADEPR azafatikanya n’abavugabutumwa kubwiriza ubutumwa bwiza.

Iki giterane gikomeye cyo kubwiriza abakirisitu ibyo kugaruka kwa Yesu, cyatumiwemo abapasiteri b’inararibonye bamamaye mu mirimo y’ivugabutumwa mu Rwanda no hirya no hino ku Isi aho bagenda babwiriza ubutumwa bwiza barimo; Pastor Canesius , Rev.Pastor Simon Pierre bakorera ivugabutumwa mu Karere ka Rusizi ndetse na Pastor Michel Zigirinshuti.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA,Pastor Bwate David Umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Gatenga yavuze ko iki gitarane bagiteguye bagamije gukora ivugabutumwa ryibutsa abantu ibijyanye no kugaruka kwa Yesu ari nayo mpamvu batumiye abavugabutumwa b’inararibonye mu gusobanura iyi ntego.

Muri aya magambo Pastor Bwate David yagize ati:”Turararikira abantu kuzitabira iki giterane kugirango bazabashe gusobanukirwa ibijyanye no kugaruka kwa Yesu nk’uko byanditse muri Yohana 14:3(Igihe Yesu yajyaga mu ijuru yasize isezerano kuri bose bizera kuzuka kwe: “Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.”).

Yakomeje agira ati:” Muri iki giterane twatumiyemo abasaza b’inararibonye mu gusobanura iyi ntego barimo Rev.Nzabonimpa Canisius na Rev Ngezahayo.Simon Pierre bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru mu itorero rya ADEPR ndetse hakaba na Pastor Zigirinshuti Michel nawe uzwiho kwigisha inyigisho nkizi hamwe n’abandi bakozi b’Imana batandukanye bazaboneka muri iki giterane."

Uyu muyobozi yakomeje avugako iki giterane kizanitabirwa n’amakorali atandukanye azaturuka hirya no hino mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali nka El Bether ya ADEPR Kacyiru, Goshen ya ADEPR Rwampala, Isoko y’amahoro izaturuka muri ADEPR Kamashashi n’izindi zikorera umurimo w’Imana aha mu Gatenga nka Holy Nation,Ukuboko kw’iburyo , Beura , Nyota Alfagiri hamwe na Elayo.

Mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ni hamwe mu hantu hazwiho kuba ibihe by’ububyutse bukomeye bunyura mu masengesho ahabera yaba Nibature,ayo gutabaza Imana ,umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana ,ayo kwirirwamo kuwa kane kuburyo benshi mubahagana n’abumva ibyaho bahahaye akabyiniriro ka "Iyerusaremu".

Rev.Nzabonimpa Canisius ari mu bavugabutumwa batumiwe muri iki giterane Pastor Bwate David Umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Gatenga aho igiterane kizabera Ni igiterane kizagaragaramo ugukora kw’Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO