Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abo AERA Ministry yahinduriye ubuzima bafite ishimwe rikomeye.-AMAFOTO

Ubwanditsi , 1 month ago

AERA Ministry Umurango w’ivugabutumwa rihembura imitima ufite intego wamurikiye abafatanyabikorwa bawo aho ibikorwa byo kwiteza imbere ku bafatanyabikorwa bawo aho bigeze.

AERA(ASSOCIATION EVANGELIQUE POUR LA RESTORATION DES AMES) ni umuryango watangiye ibikrwa byawo muri 2013 ukaba Ihagarariwe na Past UWANYIRIGIRA Marie Chantal.

Abahagarariye AERA Rwanda

Uyu muryango ufite intego zo gukora ivugabutumwa riherekejwe ibikorwa byo gufasha abahoze mubuzima bubi, urugero: Gufasha abakobwa babyariye iwabo, abana bo kumuhanda ,ndetse n’abahoze bakora umwuga w’uburaya.
Aho babafasha kubahuriza hamwe bakabigisha Ijambo ry’Imana ariko bakanabahangira imirimo ibyara inyungu nko kubigisha imyuga itandukanye nk’Ubudozi, guteka nindi myuga.

Uyu munsi kuwa 16/Nzeri/2020 Uwo muryango kubufatanye na NRS (NATIONAL REHABILITION SERVICE) ikigo gishinzwe igororamuco basuye abagenerwa bikorwa ba AERA kureba aho bageze biga.
abasuwe nabiga ibijyanye n’ubudozi.

Abitabiriye igikorwa cyo kurebera Hamwe aho imirimo yo kwiga igeze

uwari waje ahagarariye NRS Bwana MUHOZI Gilles Christian yabwiye abo bagenerwa bikorwa ko batagomba gutesha agaciro ubufasha bwose bahabwa na Leta, ahubwo ko bakwiye kububyaza umusaruro ndetse bagakora bagateza igihugu imbere, kandi yabibukije ko icyaba cyose batagomba gusubira aho bahoze mu ngeso mbi.

Uwiga kudoda ufashwa na AERA Rwanda

Umwe mu bagenerwabikorwa wahagarariye abandi Rosine nawe yagize icyo avuga aho yatangiye ashimira umuryango AERA Rwanda kubufasha wabahayeukabakura mu buzima bubi bari barimo ubu bakaba bafite ikizere cyejo hazaza. Yanashimiye by’umwihariko Uhagararariye uwo muryango Past UWANYIRIGIRA Marie Chantal ku mutima mwiza wa Kibyeyi abereka.
Yashoje agaragaza ko hakiri inzitizi zibikoresho bitajyanye n’igihe bikaba bibabangamira mu kuba bapiganirwa amasoko atandukanye.


Umuyobozi wa AERA Rwanda Past UWANYIRIGIRA Marie Chantal yashimiye ikigo NRS kubufatanye bwiza no ku nkunga bakomeza kubaha. Ndetse avuga ko hanze aha hakiri urubyiruko ndetse n’abandi bantu benshi babayeho ubuzima bugoye bw’uburaya, ibiyobyabwenge, nizindi ngeso mbi zitandukanye .

Bityo rero umuntu wese ufite umutima wo gufasha n’ubushobozi yakegera AERA Rwanda bagafatanya kubaka igihugu ndetse no kuyobora abantu mu nzira y’Agakiza cyane ko n’ubushobozi bwo kwita kuri abo bantu aba ari buke ugereranyije nibikenewe.

Yashoje avuga ko AERA Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo kuvuga ubutumwa bwiza buherekejwe nibikorwa byo gufasha.

Yanditswe na NZIYAVUZE ISRAEL


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO