Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abitabiriye igitaramo cya Bright Five Singers banyuzwe n’amajwi y’ubuhanga batahana akanyamuneza-Video

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Abaririmbyi bahuriye mu itsinda rya Bright Five Singers bashimishije abakunzi b’umuziki wabo mu gitaramo cyabo cyo gushima Imana ibyiza yabakoreye mu myaka ine bamaze cyabaye kuri iki Cyumweru.

Bright Five Singers bageze ku rubyiniro saa kumi n’ebyiri zirenzeho iminota 40, ari abasore batandatu (bane baririmba na babiri bacuranga) bambaye kositimu z’ibara ry’ivu. Babanje kunamira abari baje mu gitaramo cyabo ubundi bahera ku ndirimbo yitwa Lords Prayer.

Abari mu gitaramo bari batuje cyane ubona bashaka kumva neza indirimbo kuruta kuba baganira, bakomaga amashyi ari uko indirimbo irangiye ubundi ukabona bongorerana akanya gato bakongera bagatuza. Bakurikijeho “Ngirira Imbabazi”, “Zakewusi”, “Umushumba Utarumanza”, na “Glory Will Make a Way” igice cya mbere kiba kirarangiye bajya kuruhuka.

Igice cya Kabiri cyafunguwe n’umukobwa w’umurundikazi, Nicole, ufite ubuhanga mu kuririmba mu buryo bwa Opera, maze ahera kuri “Wishing You Were”, Akomereza ku yitwa “Aimer”, afatanya na Kamanzi Fabrice wo muri Bright Five Singers baririmbana “Perhaps Love”, nyuma afatanya n’itsinda ryose kuririmba “My Heart Will Go On” ya Celine Dion ikaba yishimiwe cyane.

Igice cya kabiri cyasojwe nyuma yo kuririmba indirimbo “Urukumbuzi” y’umuhanzi Mani Martin yishimiwe n’abantu bari buzuye mu cyumba mberabyombi cya Serena Hotel.

Byari ukuva mu buryohe bajya mu bundi kuko igice cya gatatu cyo cyari injyanamuntu! Umuyobozi wa Bright Five Singers, Alain Marius yaririmbye indirimbo mu buryo bwa Opera yitwa “Madamina” yanditswe na Mozart wabayeho mu myaka yo mu 1700. Ijwi ry’uyu musore ririmo ubuhanga ryakuruye abantu bamuha amashyi y’urufaya ndetse bamusaba kuyisubiramo.

Aba basore kandi baririmbye indirimbo zakanyijeho mu bihe byo ha mbere nka “Rwanda Rwiza” ya Augustin Ngabonziza, “Nzoja ku Gasozi” ya Nicolas, “Umutoni” ya Orchestre Nyampinga ariko bageze ku yitwa “Ngwino Unsange” nayo ya Nyampinga abantu bose bahagurutse bacinya akadiho.

Bajya gusoza bashyizeho indirimbo zitandukanye zo gusingiza Imana zirimo “Dusingize Imana”, “Niba Uhoraho” n’izindi zafashije abantu kubyina bisanzuye.

Bright Five Singers bashimaga Imana ibyo yabakoreye mu myaka ine bamaze bakorana ubutumwa biciye mu ndirimbo basoreje ku ndirimbo yitwa Match-Up maze abantu bataha bigaragara ko banyuzwe ku kigero cyo hejuru.





Abaririmbyi bahuriye mu itsinda rya Bright Five Singers bashimishije abakunzi b’umuziki wabo mu gitaramo cyabo cyo gushima Imana




Abitabiriye igitaramo cya Bright Five Singers banyuzwe n’amajwi y’ubuhanga batahana akanyamuneza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO