Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abenshi bazaga muri Zion gushungera ariko bamwumva bagahita bakizwa-Pastor Hakizimana avuga kuri Apôtre Gitwaza

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Umushumba wa Zion Temple Paruwasi ya Karuruma, Pastor Hakizimana Dieudonne yahishuye byinshi birimo uko yigobotoye ingoyi ya Satani akakira agakiza, anavuga ko hari abantu benshi bagiye baza muri Zion Temple bazanwe no kureba ubutekamutwe bwa Apôtre Dr. Gitwaza nyamara bagasanga atandukanye n’uko avugwa hanze, bakahava bakiriye agakiza kubera ijambo rye.

Ibi Pastor Hakizimana Dieudonne yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Iyobokamara.com kuwa Kabiri tariki 18 Kamena 2019.

Muri iki kiganiro Pastor Hakizimana Dieudonne yavuze uko yabaye umupagani, yivuruguta mu ngeso mbi zirimo kunywa inzoga ku rwego rudasanzwe, kunywa urumogi n’ibindi byatukishaga izina ry’Imana ariko nyuma Yesu aza kumwiyereka nawe aramwakira akizwa ubwo.

Yagize ati “Narakijijwe, Yesu yanyiyeretsee mu mwaka wa 2002, muri icyo gihe nari umusore w’imyaka 24 urushye kubera ibyaha. Nari umusinzi umara iminsi 4 mu kabari, nywa ibitabi birimo n’urumogi, aho nigeze kurunywa rimwe ndasara. Nari umusinzi kabuhariwe ku buryo nari ngeze ku rwego abantu bantumiraga ngo ndyoshye inzoga.”

Pastor Hakizimana akomeza avuga ko kubera ubuzima buruhije by’ibyaha yari abayemo byatumye atakaza icyizere cy’ubuzima aho nawe ubwe yumvaga ntacyo amaze akumva yiyanze.

Yavuze ko yaje gukizwa binyuze ku musore basangiraga inzoga wamujyanye kwa mu rusengero rwa Apôtre Gitwaza, ajyayo yikandagira ariko kuko yari yamusezeranyije ko bari bumugurire inzoga bavuyeyo abyemera atyo.

Avuga ko icyo gihe inyigisho yumvishije muri Zion zagize uruhare rwo guhinduka kw’amateka y’ubuzima bwe.

Avuga ko nawe yagiye kwa Apotre Gitwaza amufata nk’uko yumvaga abandi bamuvuga ko akorana n’imyuka mibi, ari umuteka mitwe n’ibindi, gusa aza gusanga ibimuvugwaho bihabanye n’uko ari.

Ati “Apôtre Gitwaza ni umukozi w’Imana ukomeye, kandi mu by’ukuri umuntu agira umuhamagaro. Nibaza ko Satani akunda kumutera kuvugwa nabi amagambo menshi, abantu benshi baramuvuga ariko njyewe mbona nta kibazo kuko Imana yabwiye Abrahamu ngo imirimo nzaguha, nzogeza izina ryawe.”

Avuga ko kuba umukozi w’Imana avugwaho ibintu bitandukanye birimo ibimusebya ari imwe mu nzira zo kogeza izina rye, kuko uko akomeza kuvugwa bituma benshi bamumenya bakaba baza kureba ibyo avugwaho niba ari byo koko bakahava bakiriye agakiza.

Yagize ati “Rero njyewe mba mbona bogeza izina rye kuko dufite ubuhamya bw’ukuri. Abantu benshi baje muri Zion baje kureba icyo kigabo, uwo mu pasiteri w’umwesikoro wiba, abagore bacu bashyira imitungo y’urugo, ariko bahagera bamwumva bagahita bakizwa.Imana ikabaha igikundiro kuri we kidasanzwe ibyo avuga ikabahindura.”

Yunzemo ati “Nanjye ndimo kuko nagiye numva atari umuntu muzima, mutekerezaho nabi, ariko ijambo yavuze niryo ryahinduye ubuzima bwanjye. Hari abandi nzi bakomeye cyanne bahinduwe n’amagambo avuga kuko bamwumvise.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, ni umwe mu bavugabutumwa b’Abanyarwanda wagarutsweho cyane n’abatari bacye, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitewe ahanini n’ibyo atangaza cyangwa ibyigisho bye bishingira ku buhanuzi.

Uyu muvugabutumwa wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye kubera kubwiriza ubutumwa bwiza, yagiye avugwaho byinshi bitari byiza, ariko ntibyamuca intege akaba agihagaze bwuma mu murimo w’Imana na n’uyu munsi.

Apôtre Dr Gitwaza yatangiye kuvugwa cyane muri 2015 bitewe n’ubuhanuzi bwe ku bimenyetso by’impera y’Isi anavugwa cyane kandi ubwo hatangiraga gukwirakwizwa amakuru avuga ko yaba akorana n’imbaraga z’imyuka mibi itandukanye n’ibyo we yigisha.

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi

Reba ikiganiro cyose Pastor Diedonne yagiranye na IYOBOKAMANA.COM:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO