Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abayobozi b’amatorero n’amadini basabwe kutavanga iyobokamana na politiki

Ubwanditsi , 4 months ago

Abayobozi b’amadini n’amatorero bibukijwe ko nabo bafite ubuirenganzira bwo kugira imitwe ya Politike babarizwamo, ariko ngo bakirinda kubwira abayoboke babo ibijyanye n’amahame y’umutwe wa politike babarizwamo kuko kuvanga ibyo bikorwa n’iyobokamana bihanwa n’amategeko.

Ibi byagarutsweho mu biganiro biheruka guhuza abanyamadini n’inzego zitandukanye, bigamije kurebera hamwe uko abanyamadini n’amatoreero bakitwara mu bijyanye na politike.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC), Havugiyaremye Aimable, yabahishuriye ko kuba bajya mu mitwe ya Politike bitabaha uburenganzira bwo kwigisha amahame y’imitwe babarizzwamo mu matorero bayobora.

Yagize ati “Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo namwe murabufite ariko hari ibyo mubujijwe. Ntimwemerewe gukora ibikorwa byo guharanira kugera ku butegetsi, gukoresha ibiganiro bigamije gushyigikira umutwe wa politike cyangwa umukandida wa politike, kwandikisha cyangwa gukoresha ubundi buryo bugamije gushyigikira abakandida bagamije kujya mu buyobozi bw’Igihugu.”

Yakomeje abibutsa ko ari abantu bumvwa cyane n’abaturage, bityo ko mu gihe bashatse kubayobya byaborohera cyane.

Havugiyaremye yakomeje ati “Ariko ntabwo bivuze ko umuntu ari mu itorero cyangwa idini runaka atajya mu mutwe wa politike, ni uburenganzira bwanyu ariko ukamenya ko ugomba kwigisha ibijyanye n’iyobokamana igihe uri mu itorero. Niba uri mu mutwe wa politike runaka ni uburenganzira bwawe kubigaragaza ariko mubitandukanye n’iyobokamana.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko hari ibyo itegeko rivuga hakaba n’amahame ngengamyitwarire ya buri Torero cyangwa idini rigenderaho, avuga ko ntawababwiriza kubikurikiza.

Abayobozi b’amatorero n’amadini basabwe kutavanga iyobokamana na politiki


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO