Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abashinjwa kunyereza amamiliyoni ya ADEPR bagiye gusubizwa imbere y’Urukiko

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Abahoze ari abayobozi b’Itorero ADEPR uko ari 12 barimo Bishop Sibomana wari Umuvugizi na Tom Rwagasana wari umwungirije, bagiye kongera gusubizwa imbere y’urukiko baburana mu bujurire ku byaha byo kunyereza umutungo w’itorero bagiye kumara imyaka 3 bakurikiranweho.

Aba bose uko ari 12 bazongera kugaragara mu rukiko Rukuru tariki 6 Nzeri 2019, biregura ku byaha bamaze imyaka 2 bakurikiranwaho.

Aba bahoze ari abayobozi ba ADEPR bagiye gusubira imbere y’urukiko nyuma y’uko 9 muri bo bagizwe abere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 14 Ukuboza 2018, bucyeye bwaho itorero rihita rijuririra icyo cyemezo rigaragaza ko ritanyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Icyo gihe 3 barimo Mukabera Mediatrice; Mukakamari Lynea na Sindayigaya Theophile nibo bahamijwe ibyaha bahabwa ibihano birimo igifungo na bo bahita bajurira.

Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Sindayigaha ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 32 Frw, no kuba icyitso mu cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe, Mukabera Lynea ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyoni 32Frw ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 500 000Frw naho Sindayigaya ategekwa guha ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32Frw yanyerejwe.

Abatumijwe n’urukiko ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019 ni Mukabera Mediatrice; Beninka Bertin; Rwagasana Thomas, Nzabarinda Tharcisse; Mukakamari Lynea; Sindayigaya Theophile; Niyitanga Salton; Twizeyimana Emmanuel; Mutuyemariya Christine; Sibomana Jean; Sebagabo Muyehe Leonard na Gasana Valens.

Aba bose uko ari 12 bari muri dosiye imwe aho baregwa ibyaha birimo icyo kurigisa umutungo ungana na 2 530 395 614 Frw yagombaga kwishyura umwenda wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) no kubaka Dove Hotel, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, guhimba no gukoresha inyandiko.

Amakuru IYOBOKAMANA ifite ni uko Itorero rya ADEPR ryigeze kwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rimusaba ko urubanza bajuriyemo rwaburanishwa n’inteko irenze Umucamanza umwe, bitewe n’uko urubanza ruregwamo abantu benshi, kandi baregwa kunyereza umutungo w’Itorero.

Bishop Sibomana , Rwagasana na bagenzi babo 10 bareganwa kunyereza umutungo wa ADEPR bagiye gusubira imbere y’inkiko


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO