Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abaririmbyi n’abacuranzi mubikoze mudafite umwuka w’Imana byaba ari ‘igisupusupu’-Rev. John Karangwa

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuvugizi wa ADEPR wungirije ushinzwe imibereho myiza y’itorero, Rev.Pastor John Karangwa yabwiye abaririmbyi ndetse n’abacuranzi ko kuba baririmba neza ariko badafite umwuka w’Imana ntaho byaba bitaniye na za ‘Ndomboro’ cyangwa ‘Igisupusupu’.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, ubwo yigishaga ijambo ry’Imana imbaga y’abantu bari bitabiriye isozwa ry’igiterane cy’iminsi ibiri cyari cyateguwe n’itsinda ry’amasengesho ba ADEPR mu Karere ka Gasabo cyaberaga kuri Paruwasi ya Bumbogo.

Ni igiterane cy’ivugabutumwa kiba buri mwaka, aho itsinda ry’abanyamasengesho ba ADEPR bo mu Karere ka Gasabo, bahuriza hamwe abantu bakababwiriza ubutumwa bwiza bwo kureka ibyaha binyuze mu masengesho.

Pastor Hakizimana Jean Bosco umwarimu muri Paruwasi ya Jabana mu Karere ka Gasabo akaba ariwe muyobozi w’itsinda ry’abanyamasengesho ba ADEPR mu karere ka Gasabo yabwiye IYOBOKAMANA ko ibiterane nk’ibi bigira umusaruro ufatika, cyane ko umubare munini ubikirizwamo.

Yagize ati “Intego yacu ni ugusengera itorero ryacu n’igihugu cyacu, no gusengera abanyarwanda, tukabwiriza ubutumwa bwiza abantu bakava mu byaha, nk’ubusambanyi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ibindi maze bakabivamo bagahindukira.”

Pastor Hakizimana yashimangiye ko abantu benshi bari kureka ibyaha, bagakizwa bivuye mu musaruro w’amasengesho y’abagize iri tsinda ayobora.

Yavuze ko intego z’iki giterane zagezweho ku buryo bugaragara, ngo kuko igihugu cy’u Rwanda gitekanye kubera amasengesho y’abera.

Umuvugizi wa ADEPR wungirije ushinzwe imibereho myiza y’itorero, Rev.Pastor John Karangwa wari umushyitsi mukuru muri iki giterane niwe wigishije ijambo ry’Imana ryibanze cyane ku kuzuzwa Umwuka Wera.

Uyu mushumba yabwiye abanyamasengesho, abaririmbyi ndetse n’abacuranzi bari muri iki giterane ko bagomba gushimangira ko bafite iminara yubatswe n’Uwiteka Imana.

Yagize ati “Dufite iminara yubatswe n’Uwiteka Imana nyir’ingabo, dufite itumanaho ryerewe n’Imana, Dufite Mwuka Wera utubwira ibyo data ashaka kutubwira.”

Yibukije imbaga y’abitabiriye iki giterane ko iyo itorero ridafite umwuka w’Imana riba risinziriye, ahishurira abaririmbyi n’abacuranzi ko kuba baririmba neza ariko badafite umwuka Wera bitaba bihabanye n’abaririmba za ‘Ndomboro’ cyangwa ‘Igisupusupu’.

Yagize ati “Iyo itorero ridafite umwuka w’Imana riba risinziriye. Yemwe mwa bacuranzi mwe, mucuranze mudafite umwuka w’Imana ni ‘Ndomboro’, ni ‘Igisupusupu’, kandi mbona n’igisupusupu kigira abagikunda.”

Yavuze ko abakristo bagomba kugira imbaraga zidasanzwe zo mu mwuka Wera kugira ngo batandukane n’andi materaniro.

Ati “Tugomba imbaraga z’umwuka Wera kugira ngo zidutandukanye n’abandi bantu. Iyo utagize umwuka Wera urasuzugurwa ibije byose bikakuganza. Mureke tugire imbaraga z’Umwuka Wera tutawuvuga mu magambo gusa.”

Muri iki giterane kandi hanaremewe abatishoboye aho abagera ku 100 batangiwe ubwishingizi bwo kwivuza.

Rev.Pastor John Karangwa yavuze ko kuririmbira Imana udafite umwuka Wera bidahagije

Ni igiterane cyitabiriwe n’abavugabutumwa banyuranye baturutse muri ADEPR

Iki giterane kiba buri mwaka kitabirwa n’abantu benshi

Amakorali yibukijwe ko kuririmba batari mu mwuka bidahagije

Ni igiterane cy’ububyutse gikirizwamo abatari bacye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO