Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abanyarwanda 40 bashimutiwe muri Uganda bakuwe mu rusengero rwa ADEPR

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Inzego z’umutekano za Uganda zashimuse Abanyarwanda bagera kuri 40 bakuwe mu rusengero rwa ADPR ishami rya Uganda ruherereye mu gace ka Kubuye gaherereye mu murwa mukuru wa Kampala.

Aba banyarwanda bose uko ari 40, bakuwe mu rusengero ku wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019, bajyanwa ahantu hataramenyekana nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyabitangaje.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri inzego z’umutekano za Uganda zirimo iz’Ubutasi (CMI) ndetse na Polisi bagose urusengero rwa ADEPR ruherereye Kubuye, abapolisi binjira imbere mu rusengero bafata Abanyarwanda 40 babatwara mu modoka zabo.

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko aba Banyarwanda bafashwe ngo bari gukorwaho iperereza n’inzego za gisirikare, yirinda kugira ibindi abitangazaho.

Umwe mu bayobozi muri Uganda utatangajwe amazina yatangarije iki kinyamakuru ko ngo abo banyarwanda bafashwe nyuma yo gukekwaho ibikorwa byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bwa Uganda.

Umunyarwanda uba muri Uganda waganiriye n’iki kinyamakuru yagitangarije ko ibishinjwa Abanyarwanda baba muri iki gihugu ari ibinyoma, avuga ko ibiri gukorerwa abo mu itorero rya ADEPR ari ibikorwa bigamije guharabika itorero, kurisenya no gusebya Leta y’u Rwanda.

Muri Werurwe uyu mwaka, inzego z’umutekano za Uganda zari zashimuse abari abayobozi b’iri torero rya ADEPR, barimo Ntakirutimana Théoneste wari umuyobozi mukuru.

Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Inzego z’umutekano zazinduye kuri ADEPR mu gace ka Kubuye zihashimutira Abanyarwanda 40


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO