Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abanyamahanga bitabiriye igiterane cy’abagore, bakoze umuganda bashima ubufatanye bw’Abanyarwanda

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Bamwe mu bagore b’abanyamahanga bitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa cy’abari n’abategarugore kiri kubera mu Rwanda, cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’, bafatanyije n’abanyarwanda gukora umuganda mu Murenge wa Kanombe, akagali ka Kabeza, bashima ubufatanye bw’abanyarwanda, bahiga kuzabishishikariza abo mu bihugu byabo.

Ni mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019 mu Rwanda hose nk’uko bisanzwe mu mpera z’ukwezi, aho wahuriranye n’igiterane gikomeye cy’iminsi 3 cy’abari n’abategarugore kiri kubera i Kigali muri Hiltop Hotel.

Ni igiterane ngarukamwaka kiri kuba ku nshuro ya 21 gitegurwa n’Umuryango w’abagore b’abavugabutumwa muri Afurika, FMF (Female Minister Forum), aho kiri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Kimwe n’abanyarwanda bose, kuri uyu wa Gatandatu bazindutse mu muganda, itsinda ry’abayobozi ba FMF barangajwe imbere n’abanyarwanda bafatanyije kuyobora uyu muryango ndetse n’abandi bavugabutumwa, bazindutse mu muganda mu Murenge wa Kanombe batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, abanyamahanga bari bawitabiriye basobanuriwe akamaro kawo bababwira ibyiza byawo, babatera ishyaka ryo kuba nabo bagira ibikorwa nk’ibi mu bihugu byabo.

Uwari uyoboye iri tsinda ryagiye mu muganda, ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko bakuye isomo rikomeye mu gushyira hamwe no guhuza imbaraga kw’abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda, avuga ko nibasubira mu bihugu byabo bazakora ubukangurambaga bugamije gutangiza ibikorwa by’umuganda mu bihugu byabo.

Yagize ati “Natwe twabyishimire turashaka ko tuzabijyana mu bihugu byacu tukabyigana. Ni ikintu cyiza gikubiye mu gutembera kuko bituma umuntu yiga ibyiza abonye, akabirahura akabijyana iwabo.”

Uhagarariye FMF muri Afurika y’Epfo, yavuze ko yigiye ku Rwanda isomo rikomeye ryo guhuza imbaraga kw’abanyagihugu

Ati “Icyo nashoboye kwigira hano ni uko mu bumwe harimo imbaraga. Tutarebye aho umuntu akomoka, nk’Abanyafurika dukwiye kuvanaho urwango, tugatangira gukundana, tukazamurana.”

Yavuze ko yiteguye ko agiye kujya kwigisha Abanyafurika y’Epfo ibikorwa by’umuganda nabo bakabitangiza mu gihugu cyabo, kuko byamweretse umusaruro udasanzwe uva mu guhuza imbaraga.

Pastor Rose Ngabo ukuriye FMF mu Rwanda yashimye aba banyamahanga bitanze bagafatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda, anabifuriza kuzabigeza mu bihugu byabo maze bigafata bikajya bishyirwa mu bikorwa.

Ati “ Ibi bintu muzabikomezanye, ubu butore buzabomeho, haba mu itorero, haba ku gihugu cyanyu haba no kuri Afurika muri rusange. Iyo umuntu Atari intore aba ari ikigwari. Mwe mbabaye intore, ndabashimiye cyane.”

Iki giterane mpuzamahanga kiba buri mwaka, cyitabiriwe n’abavugabutumwa b’ibyamamare b’abagore baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika birimo Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.

Abanyamahanga bishimiye ubufatanye bw’Abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda

Bafatanyije umuganda n’abaturage ba Kabeza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO