Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abanyamadini bihanangirijwe gutumira mu biterane abaturuka ahari Ebola

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yihanangirije Abanyamadini batumira mu biterane no mu masengesho abantu baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari icyorezo cya Ebola, abasaba kuba babiretse bakarindira iki cyorezo kikkabanza kuhava.

Ibi Minisitiri Gashumba yabigarutseho ku Cyumweru tariki 4 ubwo yari yitabiriye Siporo rusange mu Karere ka Rubavu gahana imbibi n’agace ka Goma muri RDC kagaragayemo Ebola.

Minisitiri Dr Gashumba yongeye kwbutsa abanyamadini ko bakwiye kugira amakenga bakaba birinze gutumira abavugabutumwa bo muri Congo mu biterane cyangwa amasengesho mu Rwanda.

Yavuze ko abatumira abantu bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi minsi ari ukurenga ku mabwiriza bahawe.

Yagize ati “ Muri iyi minsi harimo uguteshuka ku masezerano twagiranye, bishyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Tukabona abantu bambuka bashaka kuza mu materaniro y’amasengesho cyane muri uku kwezi kwa Munani.”

Yunzemo ati “Icyo twasaba ubuyozi bw’amadini cyane n’abayasengeramo,ni ukutirara, kutava ku byo twababwiye, kuko birashyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Ayo masengesho ashobora no kuzaza nyuma ari uko kiriya cyorezo cyarangiye mu gihugucy’abaturanyi.”

Kugeza ubu abantu basaga 1800 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Kamena umwaka ushize.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yihanangirije abanyamadini batumira abavugabutumwa baturutse ahari Ebola


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO