Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abanyafurika turasenga cyane ariko dufite ikibazo cy’ imitekerereze iboshye – Apotre Dr Gitwaza

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umushumba Mukuru wa Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza ashimangira ko n’ubwo Aanyafurika bamenye Imana, bagifite ikibazo cy’imitekerereze ikiboshye, aho usanga aho guhuza imbaraga bashyigikirana, bashakisha imbaraga zo gusenya ibyo bagenzi babo bagezeho.

Ibi Apotre Gitwaza yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019, ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana abakirisitu bo mu itorero ayoboye riherereye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

Ni inyigisho zari zifite umutwe uvuga ku ‘kumenya ukuri’, aho yavugaga ko uwamenye ukuri wese kumubohora, kukamubatura agahinduka wese ndetse no mu mitekerereze.

Gitwaza avuga ko uwamenye ukuri wese abohoka ndetse agahumuka, kuko aba yamaze kumenya umwanzi ahanganye nawe agatangira kumurwanya.

Ati “Kubohoka ni ukuri utigeze utekereza cyangwa se igihome kiba kivuye mu bwenge bwawe ugahumuka. Iyo uhumutse rero winjira mu mudendezo. Satani ni inzobere mu kuduhumya. Araduhumisha mu bitekerezo ugahinduka injiji.”

Yunzemo ati “Kubonekerwa mvuga si ibyo twiga mu mashuri, ndavuga ibizanwa n’umwuka Wera. Umwuka Wera araza akakubohora ariko bizanwe n’ukuri kuri muri wowe. Uko kuri iyo kwaje muri wowe rero amaso yawe arahumuka, ukinjira mu rundi rwego utari ufite.”

Apotre Gitwaza yavuze ko “Muzamenya ukuri rero mubatuke. Ukuri ni ikinyuranyo cy’ubujiji. Dufite abantu benshi bari mu bujiji.”
Yavuze ko Abanyafurika bateye imbere mu byo gusenga, bamenya Imana ku buryo budashidikanwaho, ariko ngo baracyafite ikibazo cy’imitekerereze ikiri hasi, aho usanga barwanya iterambere rya bagenzi babo aho kurishyigikira.

Ati “Abanyafurika turasenga cyane, dukunda Imana ariko dufite ikibazo,si uko tutize amashuri, imitekerereze yacu iraboshye. Umunyafurika si umuntu watekereza ukuntu yakora agatambaro k’isuku (papier mushoir), ariko atekereza uburyo yarwanya kuzikora (gukora papier mushoir). Nizo mbaraga tugira. Agira imbaraga zo kurwanya uwateye imbere.”

Akomeza avuga ko icyo umunyafurika adasobanukiwe cyangwa se abona kirenze ubwenge bwe ahita atekereza ko cyakomotse ikuuzimu.

Ati “Icyo twananiwe gusobanukirwa cyose tuvuga ko cyaturutse ikuzimu. Icyo Umunyafurika ananiwe gusonanukirwa cyose akita uburozi. Kubera ko twebwe muri Afurika tutagira umwanya wo gukurikirana, byose tubyita uburozi, ubupfumu, ikuzimu.”

Aha yanatunze urutoki abapasiteri n’abashumba, aho nabo ngo iyo bananiwe gusobanurira abakirisitu ibintu babyitirira umwuka. Ati “Iyo twananiwe gusobanurira ibintu abantu tubakubita mu cyuka.”

Avuga ko abakirisitu bo muri iyi minsi baba bashaka abapasiteri babahanurira ibitangaza, bababwira ko bazagira ubutunzi n’ibindi gusa ngo kuri we ntabwo ubwo butunzi bwakizana umuntu adakoze.

Avuga ko nawe atananirwa kujya abwira umuntu ko azagira ibintu runaka gusa ngo ni uko atari byo yahamagariwe.

Ati “ Mvuze ngo muze mbasengere, nti wowe uzabona inzu, indege n’ibindi, ejo mwagaruka muri benshi. Kandi ibyo ntibyananira kubivuga ariko nabivuga. Ibyo nabishobora cyane ariko sibyo nahamagariwe. Nahamagariwe kubabwiza ukuri. Muzamenya ukuri. Kandi nibyo abantu bakunda, mbitangije twagira abakiriya benshi.”

Avuga ko Abanyafurika bafite ikibazo gikomeye cy’imitekerereze aho usanga n’ababashije gutera imbere bashaka kuba mu buzima buhenze cyane mu rwego rwo kwereka rubanda ko ubarenze.

Apotre Dr Gitwaza ashimangira ko Abanyafurika bamenye Imana ariko bakaba bafite ikibazo cy’ imitekerereze ikiboshye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO