Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abantu barimo kunshakira umugore ku ngufu barambiwe ubuseribateri bwanjye-Kizito Mihigo

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzi Kizito Mihigo umenyerewe mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, yavuze ku gitutu abantu bamushyiraho bamusaba kurongora, ashimangira ko ari ibintu agomba gukora abyitondeye.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri murandasi.

Ni gake cyane Kizito Mihigo yagirana ikiganiro n’umunyamakuru kigasozwa atabajijwe niba afite umukunzi. Ibi ni nako byagenze ubwo yaganiraga n’umunyamakuru aho yavugaga ku mishinga afite irimo no kwigisha abana umuziki mu gihe cy’ibiruhuko, nyuma aza kubazwa iby’uko yaba afite umukunzi.

Mu gusubiza iki kibazo Kizito Mihigo yavuze ko nta mukunzi afite, anavuga ku kuba abantu bakunze kumubaza iki kibazo bisa n’aho barambiwe ubuseribateri bwe.

Yagize ati “Abantu barimo baranshakira umugore ku ngufu,barambiwe ubuseribateri bwanjye mbere yanjye.Ubuseribateri bwanjye baraburambiwe.”

Kizito akomeza avuga ko ibintu bo gushaka umugore atari ibyo guhubukira ngo umuntu abitwara gakegake

Yagize ati “Nababwira ko nta mpamvu ya hutihuti, naboneka nzababwira.Njyewe ntabwo nihae igihe ntarengwa mu bijyanye no kuba nabonye umukunzi. Kubona umukunzi burya biza igihe bishakiye.”

Kizito Mihigo ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rwibitseho.Yanditse indirimbo nyinshi zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika harimo iziririmbwa mu gitambo cya Misa no mu bitaramo bitandukanye.

Ni umwe mu bagize uruhare mu kwandika indirimbo yubahiriza Igihugu y’u Rwanda mu 2001 nyuma ajya kuminuza umuziki mu Bufaransa mu bijyanye no gucuranga inanga no kwandika umuziki.

Kizito Mihigo yavuze ku bantu bamushyira ku gitutu cyo kurongora


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO