Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abakubwira ko ugiye gupfa jya ubima amatwi kuko ntuzapfa isezerano ryawe ritaruzura-Apotre Dr Gitwaza

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko abantu badakwiye guha umwanya ababahanurira ko bagiye gupfa ngo kuko nta muntu upfa isezerano rye ritaruzura.

Ibi Apôtre Dr Gitwaza yabigarutseho mu nyigisho yageneye abamukurikira ku mbugankoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2019.

Ni inyigisho zibanze cyane ku mutwe w’ijambo rigira riti ‘Ntuzapfa isezerano ryawe ritaragera’ ryashimangiraga neza ubudahangarwa bw’isezerano ry’Imana.

Muri iyi nyigisho Intumwa y’Imana Dr. Gitwaza yavuze ko hari igihe umuntu aba ari mu bihe bibi, agahora yumva amajwi menshi amubwira ko igihe cyo gupfa cyageze cyangwa se cyegereje.

Akomeza avuga ko uretse no kuba umuntu yakumva amajwi amwemeza ko agiye gupfa, ngo hari n’abantu bitwaza ubuhanuzi bakaba babwira ko umuntu agiye gupfa kandi ari Imana yonyine iba izi igihe iseserano rizasohoza.

Yagize ati “Birashoboka ko hari abakubwiye ngo uri hafi gupfa ibyo bikagutera ubwoba, bigatuma ibyo wateganyaga kuzakora utakibigezeho kuko hari uwaguciye intege. Ashobora kuza yiyita umuhanuzi, ashobora kuza yiyita umupfumu, ashobora kuza akubwira ngo ni inzozi yarose [….]”

Yunzemo ati “Wowe ufite gushidikanya kwinshi, wowe udashoboye kureba ejo, uri mu bwihebe bwinshi bw’ubuzima bwawe, humura ntacyo uzaba utarabona isezerano.”

Apotre Dr Gitwaza uri mu bahanuzi bafita izina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera ubuhanuzi bunyuranye yagiye akora, ashimangira ko nta muntu ufite ububasha bwo igihe umuntu azapfira ngo kuko ari Imana yongine iba izi igihe izasohoreza isezerano ryayo.

Apotre Gitwaza abwira abantu kwima amatwi abiyita abahanuzi babahanurira urupfu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO