Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abakobwa ntibizera abahanzi mu by’inkundo, niyo mpamvu bitugora kubona abagore - Kizito Mihigo

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzi Kizito Mihigo wubatse izina mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ubuhanga akoresha mu kuririmba agendera ku manota, yavuze ku ngorane abahanzi b’ibyamamare bakunze guhuranazo zirimo no kutizerwa n’abakobwa bigatuma bamwe babura abo bubakana ingo.

Ibi Kizito Mihigo yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na kimwe mu binyamakuru agitangariza imwe mu mishinga ari gutegura irimo no kwigisha umuziki abana bagiye kwinjira mu biruhuko.

Muri icyo kiganiro Kizito Mihigo yaje kubazwa ku bijyanye n’inkundo z’abahanzi b’ibyamamare, avuga ko rimwe na rimwe abahanzi bafite amazina akomeye bigorana kubona abakunzi.

Kizito Mihigo avuga ko abantu benshi baba bishakira ubizima bwabo butuje, bagatinya ko gukundana n’ibyamamare byatuma bazajya bahora mu bitangazamakuru.

Ati “ Njyewe hari abantu benshi baba bafite impungenge z’uko turi bufotorwe cyane cyane iyo turi kumwe. Abantu ntabwo bamenyereye kuba mu bitangazamakuru. Baba bishajkira kwibera mu buzima butuje.”

Kizito Mihigo akomeza avuga ko hari abantu bagifite imitekerereze y’uko abantu b’ibyamamare batagira ibyemezo bihamye bigatuma bumva ko batavamo abantu bakubaka urugo rugakomera.

Yagize ati “ Hari ikintu kiri mu mitwe y’abantu cy’uko abahanzi atari abantu bahamye (serieux), by’umwihariko abakobwa benshi bakaba batizera abasore b’abahanzi mu bijyanye no kuba bakundana bihamye.”

Kizito Mihigo ashimangira ko iyo bibaye umuhanzi akabona umuntu ukwiye, ngo nta kabuza bagira urugo rwiza.

Muri iki kiganiro Kizito Mihigo yanaboneyeho kwibutsa urubyiruko ruri mu biruhuko ko gahunda yabagejejeho yo kubigisha umuziko ko ikomeje, anabahishurira ko yabagabanyirije ibiciro.

Kizito Mihigo yavuze ku gituma abahanzi b’ibyamamare batarongora vuba


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO