Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abakirisitu ba Zion batangiye amasengesho y’iminsi 40 bahabwa umukoro wo gusengera Umushumba Mukuru

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Abakirisitu b’itorero Zion Temple ku Isi bari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa y’iminsi 40, batangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka, aho bahawe umukoro n’umushumba Mukuru waryo, Apotre Paul Gitwaza kumusengera no gusengera abandi bashumba b’iri torero.

Ni amasengesho adasanzwe yatangiye ku wa 1 Ukwakira 2019, afite insanganyamatsiko igira iri muri Matayo 6:10 igira iti “Ubwami bwawe buze, ubushake bwawe bukorwe.”, ndetse n’indi iri mu Ibyahishuwe 11:15 15.

Umushumba Mukuru wa Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza, asaba abakirisitu b’iri torero gusenga basaba Imana ngo ububasha bwayo bukorere mu buzima bwabo, no kugira ngo Imana ibabashishe gukora imirimo myiza iri mu bushake bwayo.

Intumwa y’Imana Dr Gitwaza yasabye abayoboke b’itorero rye ko bagomba kugendera mu murongo umwe muri iyi minsi 40 kugira ngo amasengesho azagende neza ndetse anatange umusaruro yitezweho.

Yagize ati “Hari ibyo mugomba gukora muri iyi minsi kugira ngo tubashe gukorera hamwe muri aya masengesho. Tuzajya dutangira amasengesho yacu saa kumi n’ebyiri z’igitondo, tugeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nta kintu dufashe. N’ushaka kugira icyo afata, afate akantu gato kadatuma ahaga, cyangwa se afate ifunguro rimwe ku munsi.”

Apotre Gitwaza yakomeje asaba abantu bafite integer nke barimo, abarwayi, abasaza n’abakecuru bakuze cyane, abana bato ndetse n’abanyeshuri bari ku ishuri kuzajya basenga ariko banarya.

Yagize ati “Abarwayi, abadamu batwite, abana bari ku ishuri, abari ku miti n’abandi bafite intege nke ntabwo bemerewe kutagira icyo bafata. Bazajya basengana n’abandi ariko bo bagire icyo bafata kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.”

Yavuze ko aya masengesho ari umwanya uhagije abantu bagomba gufata wo gusenga bakaganira n’Imana, abasaba no kugira umuntu bazana kwa Yesu.

Uyu mukozi w’Imana yanasabye abakirisitu abereye umushumba kumusengera n’umuryango we ndetse n’abashumba baho bose.

Yagize ati “Buri rusengero rugomba buri munsi gusengera intumwa n’umuryango we, kandi bagasengera n’abashumba babo. Nitubikora muri iyi minsi 40 Imana izabana natwe.”

Aya masengesho y’iminsi 40 y’abakirisitu ba Zion Temple, yatangiye ku wa 01 Ukwakira 2019, akazasoza taliki 9 Ugushyingo 2019. Yatangijwe na Apotre Gitwaza uyobora iri torero uri kubariza ku mugabane wa Amerika aho amaze iminsi mu biterane by’ivugabutumwa ari gukoreshayo.

Abakirisitu ba Zion Temple bari mu masengesho y’iminsi 40

Apotre Dr Gitwaza amaze iminsi muri Amerika mu biterane by’ivugabutumwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO