Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Zoe Family Ministries yongeye gutegura igiterane cy’iminsi 2 cyatumiwemo inararibonye Bishop Holloway Stanfill kuva USA


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 August 2018 saa 05:34'

Umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries wongeye gutegura igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi 2. Ni igiterane cyiswe ‘Breakthrough"cyatumiwemo umukozi w’Imana Bishop Dr .Halloway Stanfill uzaturuka muri Amerika ,uyu akaba azwiho kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana ndetse akanakoreshwa ibitangaza bikomeye.

Iki giterane gifite intego yanditse mu gitabo cya Yoweri 2:25(“Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.) kizatangira tariki 1 gisozwe taliki ya 2 Nzeri 2018. Ku munsi wacyo wa mbere n’ukuvuga kuwagatandatu kizabera kw’itorero rya Forsquere Gospel Church Kimironko naho bucyeye ku cyumweru kibere kuri Grand Legacy Hotel i Remera .

Ni igiterane kizagaragaramo abaririmbyi batandukanye barimo Ben na Chance ,Barnabas wa Zion Temple ,More Worship ,Zoe Band igizwe n’abaririmbyi b’abahanga nka Elise wo muri Gisubizo Ministries na Ngoma wo muri Alarm Ministries ndetse by’umwihariko kikaba cyatumiwemo umukozi w’Imana Bishop Dr.Halloway Stanfill uzaturuka muri Amerika,uyu akaba azwiho kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana ndetse akanakoreshwa ibitangaza bikomeye binyuze mucyo bita Delivrance .


Madamme Esperance Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries

Madamme Esperance Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko bashima Imana cyane kuko ijyenda ibafasha mu bikorwa by’iyogezabutumwa bategura ndetse by’umwihariko ikaba yarabanye nabo mu giterane gikomeye baherutse gukora bari bise ‘3 Days of Glory’ cyabereye muri Serana Hotel mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, icyo gihe bari batumiye Dr Lucy Natasha wo muri Kenya wasize ahembuye bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane.

Muri aya magambo Esperence Buriza yagize ati:" Ubundi intego ya Zoe Family Ministries n’ukwigisha abantu ijambo ry’Imana ,tubigisha gukora no kuva mubushomeri ndetse no kumenya kubaho neza muri Societe ati :"Iyi niyo mpamvu dukora ibiterane nk’ibi by’ivugabutumwa tugatumiramo abantu b’inararibonye mu gutanga impuguro bifashishije ijambo ry’Imana ni nayo mpamvu muri iki giterane twise ngo ‘Breakthrough"(Guhembuka mu buzima bwose) twatumiyemo umukozi w’Imana witwa Bishop Dr.Halloway Stanfill ukora ivugabutumwa n’ibikorwa bihuye cyane n’iyi ntego yacu .

Zoe Family Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Esperence Buliza mu mwaka wa 2004. Iyerekwa ry’uyu muryango ryubakiye muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Ndetse no muri Yohana 10:10 havuga ngo “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.”

Zoe ni izina ry’Ikigereki risobanura ‘Ubuzima’ (Life). Zoe Family Ministries bakora ivugabutumwa mu buryo butandukanye (kubwiriza, kuramya Imana,..) bagahugura abantu uko babaho ubuzima bwiza, hano bakaba bashishikariza abantu kubaha Imana kuko ari yo soko y’ubuzima bwiza.

Ibyo wamenya kuri Bishop Dr .Halloway Stanfill watumiwe mu giterane ‘‘Breakthrough"(Guhembuka mu buzima bwose)

Bishop Dr. Shirley Holloway Stanfill yashinze ndetse akaba n’ umuyobozi wa House of Help City of Hope, yavukiye mu mujyi wa New York.yakira agakiza afite imyaka 14 ndetse yuzurwa n’umwuka wera ari nabyo byaje kumufasha gushinga House of Help City of Hope,iyi nzu ikaba yarafashije abasaga ibihumbi bitandatu kubona aho baba ndetse bakanagarura icyizere cy’ubuzima.

Bishop Dr. Shirley Holloway Stanfill umukozi w’Imana utegerejwe mu Rwanda

Bishop Dr .Holloway yazungurutse hafi igihugu cyose ndetse no hanze yacyo Avuga ubutumwa bwiza aha twavuga nko mu nsengero zikomeye zo muri leta ya Florida, Louisiana, New York, Israel, England, Russia, Belguim, na Kenya,Uganda n’ahandi henshi ku migabane itandukanye .

Bishop Holloway kandi ni umwe mu bantu bagize umuryango wita ku mfubyi mu gihugu cya Uganda witwa HOPE Africa ,uyu muryango ukaba ufasha imfubyi zisaga 100 muri Uganda.

Bishop Dr .Holloway yabereye umugisha ukomeye abantu benshi kubera imbaraga ze no kwitanga kwe hamwe n’ijambo ry’Imana ryuje inama n’impanuro agira hatibagiranye ibitangaza bikomeye akoreshwa n’Imana byose byerekanye ko ari umunyamuhamagaro ukomeye .

Bishop Dr .Holloway akora ikiganiro kuri Radio yo kuri murandasi cyitwa “Keeping It Real” ndetse n’ikindi akora kuri Televiziyo cyitwa “Legandary Teachings” ndetse n’ibiganiro byo muruhame akora binyura kurubuga rwa hollowayministries.org.


Ben na Chance bazaririmba muri iki giterane

Zoe Band igizwe n’abaririmbyi b’abahanga nayo izaririmba muri iki giterane


Abaririmbyi bagize More Worship nabo biteguye neza kwitabira iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.