Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Zoe Family Ministries yatumiye Dr. Bishop Masengo Fidele na Zoe Worship Team mu mugoroba wo gushimangira ko bazirikana ineza y’Imana

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuryango w’Ivugabutumwa wa Zoe Family Ministries wakusanyije imirimo n’ibitangaza Imana yakoze ndetse n’uburinzi bukomeye yasize ku banyarwanda muri uyu mwaka wa 2018 ,itegura umugoroba wo gushima Imana bise ngo "Evening of Thanks Giving" bakaba batumiyemo Dr .Bishop Masengo Fidele hamwe n’abaramyi b’abahanga bibumbiye mw’itsinda rya Zoe Worship Team.

Uyu mugoroba wo gushima Imana (Evening of Thanks Giving) uzaba kucyumweru cyo kuwa 23 Ukuboza 2018 ukazabera ku Kacyiru kuri Hotel Umubano kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba(17h00PM).

Umuyobozi wa Zoe Family Ministries, Buriza Espérance, yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko bashima Imana kuko yarinze abantu bayo none umwakawa 2018 tukaba tugiye kuwurangiza amahoro kandi ataruko imigambi y’umwanzi yabuz guhinga ubugingo bwacu nkuko intego y’uyu mugoroba w’amashimwe ivuga ngo"Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo ndetse ngo zibone bwinshi ((Yohana 10:10) n’ukuvugako tuzaba twishima hejuru kumwanzi satani ko imigambi ye mibi yafashe ubusa tunashima Imana ko yatubungabunze n’ubugingo bwacu bukarindwa ndetse ikaba yaranaguye iyogezabutumwa Zoe Family Ministries bategura".


Buliza Espérance uyobora Zoe Ministries

Yagize ati “Zoe Family Ministries turashima Imana ko yaturinze igakora imirimo n’ibitangaza hagati muri twe ndetse igaha abanyarwanda amahoro n’umutekano bisesuye ku gihugu cyacu cy’u Rwanda none umwaka wa 2018 ukaba urimo kurangira mu mahoro .

Uyu muyobozi yakomeje avugako Zoe Family Ministries yigisha abantu ijambo ry’Imana, gukora no kuva mu bushomeri no kumenya kubaho neza muri sosiyete.

Dukora ibiterane by’ivugabutumwa tugatumiramo inararibonye mu gutanga impuguro z’ijambo ry’Imana kandi ibyo twateguye muri uyu mwaka byagenze neza cyane nk’icyo duheruka twakoze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri twari twise ‘Breakthrough’ twatumiyemo Bishop Dr. Halloway Stanfill kuva USA uvuga ubutumwa buhuye n’intego yacu cyasize gihembuye imitima y’abantu kuburyo ibi byose aribyo twakusanyije dutegura uyu mugoroba wo gushima Imana (Evening of Thanks Giving) kubera imirimo n’ibitangaza yakoze.


Menya byinshi kuri iki gitaramo cy’amashimwe

Uyu mugoroba w’amashimwe watumiwemo Dr.Bishop Masengo Fidele umushumba mukuru w’amatorero ya Forsquare Gosepel Church mu Rwanda uzaba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana hamwe n’abaririmbyi nka Zoe Worship Team n’abandi batandukanye .

Zoe Family Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Esperence Buliza mu mwaka wa 2004. Iyerekwa ry’uyu muryango ryubakiye muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”.

Zoe ni izina ry’Ikigereki risobanura ‘Ubuzima’ (Life). Zoe Family Ministries bakora ivugabutumwa mu buryo butandukanye (kubwiriza, kuramya Imana,..) bagahugura abantu uko babaho ubuzima bwiza, hano bakaba bashishikariza abantu kubaha Imana kuko ari yo soko y’ubuzima bwiza.


Dr.Bishop Masengo Fidele umushumba wa Forsquare Gospel Church umwe mu nararibonye mu kubwiriza ijambo ry’Imana azigisha abazitabira uyu mu goroba w’amashimwe


Bigirimana Elysée (uwa gatatu iburyo) wo muri Gisubizo Ministries ari mu bagize Zoe Family Worship Team izaririmba muri uyu mugoroba w’amashimwe


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO