Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Yesu arakiza! Sobanukirwa imbaraga zitagereranwa zihishe muri ayo magambo uko ari abiri


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 March 2018 saa 03:14'

Yesu arakiza” ni imvugo yamamaye ikoreshwa mu buryo butandukanye ku byapa no kubindi bintu bitandukanye. Igiteye gahinda ni uko bake babasha kubona iyi mvugo “Yesu arakiza” aribo babasha kumva ndetse bakanasobanukirwa icyo isobanuye. Hari imbaraga zitagereranwa zihishe muri ayo magambo uko ari abiri.

Yesu arakiza, ariko se Yesu ni muntu ki?

Benshi bumva ko Yesu ari umuntu wari utuye I Yerusalemu imyaka 2,000 ishize. Amadini menshi mu isi afata Yesu nk’umwigisha mwiza cyangwa se umuhanuzi. N’ubwo ibyo byose ari ukuri kuri Yesu, ntabwo bazi mu by’ukuri Yesu uwo ariwe, ndetse ntibabasha gusobanura uburyo n’impamvu Yesu akiza. Yesu ni Imana yigize umuntu (Yohana 1:1, 14). Yesu ni Imana, Yaje mu isi, ikigira umuntu nyawe (1 Yohana 4:2). Imana yigize umuntu mu ishusho ya Yesu kugirango idukize. Ibyo bituma havuka ikindi kibazo: Kuki dukeneye gucungurwa?

Yesu arakiza, Ese kuki dukeneye gucungurwa?

Bibiliya itubwirako umuntu wese wabayeho yakoze icyaha (Umubwiriza 7:20; Abaroma 3:23). Gukora icyaha , ni ugukora ikintu cyose, yaba mu mvugo, mu bikorwa, mu ntekerezo mu buryo bugomera Imana, bwitandukanya n’ubwiza bwayo n’imisusire yayo yera. Kubera ibyaha byacu, tuzacirwaho imanza n’Imana (Yohana 3:18, 36). Imana ni inyakuri, ntishobora gutuma icyaha n’ikibi cyose kidahanwa. Kubera ko Imana ihoraho, ndetse gukora ibyaha akaba ari ukugomera Imana (Zaburi 51:4), gucirwa ho igihano cy’iteka birahagije. Urupfu ruhoraho nicyo gihano cyonyine cy’ibyaha. Niyo mpamvu dukeneye gucungurwa.


Yesu arakiza, ariko se ni gute Yesu akiza?

Kubera ko twagomeye Imana, dushobora guciribwaho uwiteka, cyangwa Yesu uzahoraho iteka ryose akaducungura. Ntayandi mahitamo. Yesu yaraducunguye ubwo yadupfiraga. Biciye muri Yesu kristo, Imana yitanzeho igitambo, kugirango iducungure twe kurimbuka (2 Abakorinto 5:21; 1 Yohana 2:2). Yesu yikoreye ibihano byari bitugenewe kugirango aducungure, adukize umuriro w’iteka wari udutegereje, nk’ingaruka z’ibyaha byacu. Kubera urukundo rutagereranwa yadukunze, byatumye atanga ubuzima bwe (Yohana 15:13), atubera impongano y’ibyaha byacu, tutashoboraga kwishyura. Yesu yarazutse, bisobanuye ko urupfu rwe rwari ruhagije ngo ducungurwe (1 Abakorinto 15).

Yesu arakiza, Ese abasha gukiza nde?

Yesu abasha gukiza abazabasha kwakira impano ye y’agakiza. Yesu akiza abizera igitambo yitanzeho nk’impongano y’ibyaha byacu (Yohana 3:16; Ibyakozwe n’intyumwa 16:31). Kuberako igitambo Yesu yitanzeho cyabaye impongano y’ibyaha by’abantu bose, Yesu abasha gukiza abakira impano ye bakamwemera (Yohana1:12).

Niba wumvise icyo bisobanura ko Yesu akiza, urasabwa kumwizera no kumwakira nk’umwami n’umucunguzi, ariko umenye ko usobanukiwe kandi wizeye ibi bikurikira, ndetse nk’igikorwa cyo kwizera, ubwire Imana ibi bikurikira: “Mana, Ndazi ko ndi umunyabyaha, kandi nziko kubera ibyaha byanjye , nkwiye gucirwaho uwiteka.

Nubwo naba ntabikwiye, warakoze kunkunda ukitangira ibyaha byanjye biciye mu rupfu n’izuka bya Yesu kristo. Nizera ko Yesu yapfuye kubw’ibyaha byanjye, kandi nizera ko ari we wenyine wancungura. Mfasha kubeshwaho nawe aho kubaho mu byaha. Mfasha kubaho ubuzima nsigaje kubaho ku isi ndi mu gakiza kawe. Urakoze, Mwami Yesu, kunkiza!” Amen

@onefreeways

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.