Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video:Uwizeyimana Claudine wo muri Korali Ukuboko kw’iburyo yashyize hanze amabanga ku bijyanye no kujya muri Amerika kwa Gikundiro Rehema

Ubwanditsi , 4 months ago

Uwizeyimana Claudine umuririmbyi ukomeye muri Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga akaba azwiho kuba yari inshuti ikomeye y’umuhanzikazi Gikundiro Rehema ,uyu mukobwa yavuzeko iyo Gikundiro amubera inyangamugayo baba barajyanye muri Amerika mukimbo cy’umugabo we.


Umuririmbyi Uwizeyimana Claudine yavuze kuri Gikundiro Rehema

Ibi Uwizeyimana Claudine yabivugiye mu kiganiro cyibanda ku muziki yagiranye na IYOBOKAMANA TV aho muricyo yagarutse ku muhamagaro we wo kuririmbira Imana,avuga impamvu yahisemo kuva muri Korali Ukuboko kw’iburyo yo mu Gatenga mu gihe mbere yabarizwaga mw’itorero rya ADEPR Kacyiru mu Kabagari ndetse anavuga kubijyanye nuko afite umukunzi bakundana kandi bafitanye gahunda.

Uwizeyimana Claudine abajijwe n’umunyamakuru ibyavuzwe cyane ko kujya muri Amerika kwa GIkundiro Rehema n’umutware we yaba nawe yari mubagombaga kugenda yasubije ati:"Ubundi nijye bamenye mbere bambonye mu ndirimbo ya Korali noneho nyuma nshyira kuri Status Gikundiro ari kuririmba bituma abambonye nawe bamubona bamumbajije mvuga ko ari umuvandimwe wanjye maze bafata umwanzuro wo kuzatujyana twembi ,icyo gihe Gikundiro yarakiri umukobwa mbese niho iby’uru rugendo byatangiye.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE UWIZEYIMANA CLAUDINE YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:

Claudine muri iki kiganiro yirinze kuvuga ibintu byinshi kuko yavuzeko ari inkuru ndende atabona aho ayihera naho ayisoreza ko gusa muri byinshi bakoranye na Gikundiro bitegura uru rugendo yatunguwe no kumva ko yateranijwe akavugwa nabi kugirango babone uko bamukuramo binjizemo umugabo we biza no kubahira atungurwa no kumva yuko Gikundiro na Claude bamaze kugera muri Amerika.

Uwizeyimana Claudine muri iki kiganiro yanagarutse kukuvuga ko yatangiye umurimo wo kuririmba ari umwana muto wo mw’ishuri ryo kucyumweru akura abikunda ndetse abyiyumvamo bituma bimuhira none ubu akaba ari umuririmbyi uhagaze bwuma muri Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga.



Uwizeyimana Claudine ni umuririmbyi wa Korali Ukuboko kw’iburyo uzwiho kuba yari inshuti ikomeye ya Gikundiro Rehema

Uwizeyimana Claudine yabajijwe niba kugeza ubu hari umukunzi yaba afite maze aseka cyane asubiza ati:"Yego arahari rwose ndamufite kandi ndamusuhuje.

Uwizeyimana Claudine yanavuzeko akunda cyane kunywa inshyushyu mu buzima bwe kandi akaba akunda gusenga Imana .

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE UWIZEYIMANA CLAUDINE YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 21 February 2019 , saa 16:46'

    Icyo yanditse :

    Umugisha ntubyiganirwa Ihangane nawe uwawe uri nyuma kdi uzanezerwa kurushaho

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO