Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video:Tonzi yavuze uburyo igitaramo cya mbere yakoze kwinjira byari igiceri cy’ijana anavuga icyaha gikomeye yihaniye mu ndege

Ubwanditsi , 6 March

Uwitonze Clementine uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Tonzi ni umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo kubera ibihangano bye bikundwa n’imbaga nyamwinshi .

Uyu muririmbyi yaganiriye na IYOBOKAMANA TV ahishura uburyo igitaramo cya mbere yakoze kwinjira byari igiceri cy’ijana anagira inama zikomeye abahanzi .

Uyu mubyeyi usigaye urangwa cyane n’ibikorwa byo kwita kubana babana n’ubumuga yavuze byinshi ku buzima bwe busanzwe anaduha ubuhamya bw’uburyo yatangiye umuziki w’indirimbo z’Imana anagaruka kurugendo rwe rwa mbere rwo mu ndege .

Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Iyobokamana.com , Tonzi yavuze ko yakoze igitaramo cye cya mbere mu mwaka w’i 1993 aho kwinjira muri VVP byari amafaranga y’u Rwanda agera ku giceri cy’ijana n’igiceri cya makumyabiri n’icumi mu myanya isanzwe.


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine(Tonzi ) yahishuye byinshi ku rugendo rwe rwa Muzika

Yagize ati “ Igitaramo cyanjye cya mbere nagikoze muri 1993 ,icyo gihe nyikorera mu kigo cya Saint Andree ndibuka ko yabaye nziza cyane kuko ndibuka ko kwinjira mu myanya y’icyubahiro (VVIP ) byari amafaranga agera ku giceri cy’ijana mu mafaranga y’u Rwanda naho kwinjira mu myanya isanzwe yari igiceri cya makumyabiri n’icy’icumi kandi icyo gihe igitaramo cyaritabiriwe maze amafaranga avuyemo musaza wanjye ayangurira bombo n’utundi dukoresho.

Tonzi muri iki kiganiro yagiriye inama abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana anadusangiza ubuhamya bukomeye bw’uko byamugendeye umunsi wa mbere agenda mu ndege .

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE UMUHANZIKAZI TONZI YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO