Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video:Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge yatubwiye ku mushinga w’igitabo cy’indirimbo zabo bagiye kumurika kirimo na zimwe ziririmbwa na Alex Dusabe

Ubwanditsi , 1 month ago

Korali Hoziana ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Nyarugenge igiye gushyira ku mugaragaro igitabo gikubiyemo indirimbo zayo n’igitabo kiswe ngo ” Igitabo cy’indirimbo za Korali Hoziana",umuzingo wa mbere.

IYOBOKAMANA.COM tukaba twasuye iyi korali tuyisanze mu gikorwa cy’imyitozo(Repetition) bitegura igitaramo gikomeye bafite kuri iki cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019 bazamurikiramo iki gitabo ,iki gitaramo kikaba kizabera kurusengero rwa ADEPR Nyarugenge kuva kw’isaha ya saa munani n’igice(14h00).


Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge mu myaka 41 imaze igiye kumurika igitabo cy’indirimbo 136

Mu Kiganiro kihariye iyi Korali yagiranye na IYOBOKAMANA.COM bavuzeko uyu mushinga bawutekereje ho kera kandi bakaba bashima Imana yabashoboje kuwushyira mu bikorwa maze bagakora iki gitabo bati:"Iki gitabo kigizwe n’indirimbo 136 harimo izakera ,izubu ,isnshyashya ndetse n’indirimbo zacu zagiye ziririmbwa n’abantu batandukanye nka Nagendaga yaririmbwe na Madame nyakwigendera Juliette hamwe na Mfite umukunzi yaririmbwe n’umuhanzi Alexis Dusabe n’izindi zitandukanye .

Ubuyobozi bw’iyi Korali bwakomeje buvugako izi ndirimbo nizimara kujya kumugaragaro zishobora kuzajya zifashishwa no mu materaniro asanzwe y’abakristo ndetse n’izindi korali zikaba zizaba zemerewe kuzikoresha


Ababyeyi bakuze muri Korali Hoziana bari mubatangiranye nayo

Bati:"Icyo tugamije n’ubutumwa bwiza ko bugomba kugera kuri bose bityo rero izi ndirimbo turashaka ko zigera kure hashoboka kandi ntutuzabuza abandi bantu nk’insengero,amakorali kuzikoresha kandi iki gitabo n’umuzingo wa mbere birashoboka kotwazakora n’indi mizingo .

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge imaze imyaka 41 ibonye izuba kuko yabayeho kuva mu mwaka w’i 1978 itangijwe n’igice cy’abaririmbyi bari bavuye i Gasave baje kuvuna i Nyarugenge ,uko imyaka yagiye ishira niko iyi korali yagiye itera imbere none ubu imaze kugira abaririmbyi basaga ijana na makumyabiri ndetse ikaba inageze kugikorwa cy’indashyikirwa cyo kuba igiye kumurika igitabo cy’indirimbo zabo 136.

REBA HOZIANA MU MYITOZO (REPETITION UNAKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE BAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:


Igitabo cy’indirimbo 136 za Korali Hoziana zigiye kumurikwa ku mugaragaro


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Eustache , 9 March 2019 , saa 23:29'

    Icyo yanditse :

    Iyi korali yakoze akazi katoroshye na gato ,bazanakusanye indirimbo zabo zose bazishyire kuri flash disks abashaka kujya bazumva tuzigure byanakorwa no murwego rwo kubatera inkunga.

    Murakoze ubu butumwa muzabudutangire.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO