Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video-Ibitagira abakuru birumba ari indaro”-Umuvugizi wa ADEPR

Ubwanditsi , 3 months ago

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR yavuzeko itorero ryashyizeho akanama ngishwanama kagizwe n’abasaza 5 mu ntego yo kugira ngo aba basaza bajye bagira abakozi b’Imana inama ndetse banahagararire abasaza bagenzi babo bari mu kiruhuko k’izabukuru kandiko “ibitagira abakuru birumba ari indaro”.

“Ibi” Rev.Karuranga Ephrem yabivugiye mu kiganiro kihariye yagiranye na IYOBOKAMANA.COM maze ubwo twamubazaga ku mikorere y’aka kanama ngishwanama kagizwe n’abasaza batanu adusubiza ko aba basaza bashyizweho mu ntego zuko bagomba kugira umumaro wo kujya inama mw’itorero yaba ku abakozi b’Imana ndetse no kumikorere y’itorero ry’Imana muri rusange.


Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR yavuze ku kanama ngishwa nama kashyizweho n’itorero

Muri aya magambo umuvugizi wa ADEPR yagize ati:” Aka kanama kashyizweho n’inzego za ADEPR binyuze muri Status zaryo kuko n’abanyarwanda bavuzeko “Ibitagira abakuru birumba ari indaro”, ikindi nuko ibitekerezo byabo ari ingenzi mu kubaka umurimo w’Imana ndetse no kugira inama abakozi bayo hamwe no guharanira ko itorero ry’Imana rigumana ubusugire bwaryo.

Rev.Karuranga Ephrem yakomeje avugako akanama k’abasaza 5 kazajya kamara igihe (mandate) y’imyaka ibiri ishobora kongerwa rimwe ,kandi ko batoranywa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bakamurikirwa CEA y’itorero bakerekwa inteko rusange ikabemeza ,ikindi ko kugirango umuntu ashyirwemo harebwa uko yakoze umurimo w’Imana,ibitekerezo bye n’ibindi bitandukanye.

Ati:”Kw’ikubiriro abasaza batanu bashyizweho bakomoka mu ndembo(intara) eshanu zigize igihugu,muri bo harimo Rev.Mpumuro Bajeni wo mu ntara y’amajyaruguru akaba ari nawe muyobozi w’aka kanama, hakaba Rev.Nzabonimpa Canisius uhagarariye abasaza bari mu kiruhuko k’izabukuru mu ntara y’iburengerazuba akaba umuyobozi wungirije w’aka kanama, hakaba hari Rev.Bimenyimana Mathias wo mu rurembo rw’amajyepfo, hakaba na Rev.Bushayija Jean Bosco uhagarariye ururembo rw’iburasirazuba ndetse na Rev.Mutwa Samson uhagarariye abasaza bari mu kiruhuko k’izabukuru mu mujyi wa Kigali .

Aka kanama gafite inshingano zo gukebura abakozi b’Imana bagaragaraho kwitwara nabi,kubagira inama ,guharanira ubusugire bw’itorero kandi gafite ububasha bwo kuboneka mu nteko rusange y’itorero rya ADEPR.

REBA VIDEO UMUVUGIZI WA ADEPR YAVUZE KU KANAMA NGISHWANAMA K’ABASAZA 5 KASIZWEHO N’ITORERO:

Ushaka kutugezaho inkuru cyangwa gukorana natwe waduhamagaru kuri +250783103298 cyangwa ukatwandikira kuri imail ya ijamboribohora@gmail.com


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO