Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video :Ev.Mama Lionel yavuze ubuhamya bw’uburyo yari umujura upfumura amazu ,anywa urumogi rwinshi ari n’umukaratika

Ubwanditsi , 3 months ago

Madame Nyirabagenzi Alice wamamaye kw’izina rya Mama Lionel akaba umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ukunzwe na benshi yadusangije ubuhamya bwe bukomeye bw’inzira ndende yanyuzemo y’ibyaha byinshi kugeza yakiriye agakiza.

Madame Nyirabagenzi Alice(Mama Lionel) umaze kuba ikimenywa na bose kubera ivugabutumwa akora

Mu buhamya bwa Ev.Mama Lionel yavuze uburyo kera atarakira agakiza yari umujura wibisha umutwe ndetse n’imbaraga apfumura amazu akaba icyo gihe yari n’umukaratika ukomeye ndetse ngo akaba yari n’umunywi w’urumugi kurwego rwo hejuru ariko bigeze mu mwaka w’i 1992 yakira agakiza atangira inzira y’umusaraba .

Muri ubu buhamya bwa Mama Lionel ubwo yaganiraga na IYOBOKAMANA TV yavuze uburyo umugabo we yamusabye akanamukwa agahita agenda akamara imyaka 11 ataragaruka ngo bakore ubukwe ariko kubera ubushake bw’Imana aramutegereza kugeza ubwo yaje bagakora ubukwe none ubu akaba ariwe Papa Lionel .

KURIKIRA UBUHAMYA BUTANGAJE BWA EV.MAMA LIONEL :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO