Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video: Bishop Harerimana J.Bosco yagize icyo avuga k’umushumba wa ADEPR Gisenyi uherutse kumushinja mu ruhame ko akorana na satani

Ubwanditsi , 5 months ago

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda yagize icyo avuga ku magambo aherutse gutangazwa n’umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gisenyi abwira abakristo bo ku mudugudu wa Bether aho yari yateraniye ko bakwiriye kwirinda Bishop Harerimana Jean Bosco kuko akorana n’imyuka mibi ngo ari nayo imuha imbaraga zituma akora ibitangaza .


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’itorero rya Zeraphath Holy Church

Bishop Harerimana Jean Bosco ibi yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA.COM ubwo yarabajijwe niba amakuru ari kuvugwa mu mujyi wa Gisenyi ya Bwana Rev.Mvunabagabo Jacques umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gisenyi uherutse gutangaza imbere y’imbaga y’abakristo ko Bishop Harerimana Jean Bosco bakwiriye kumwirinda kuko akorana n’imyuka mibi kandi imbaraga akoresha ziri mugatambaro yihanaguza.

Bishop Harerimana Jean Bosco abajijwe n’umunyamakuru niba aya makuru ari kuvugwa hari icyo ayaziho yasubije ko nawe yabibwiwe na bamwe mu bakristo ba ADEPR umudugudu wa Bether ko umushumba yabasabye kumwirinda kuko akorana n’imyuka mibi ati :"Njyewe ayo makuru nayakuye mu bakristo yabibwiye kandi aho yavivugiye niho nabaye cyane nanaririmbye muri Korali Bether ndetse muri ADEPR niho nabatirijwe mu mwuka wera rwose n’itorero nubaha ariko uyu mushumba yararengereye.

NI UBUPFAFA BUKOMEYE KUNTUKIRA IMBERE Y’ITERANIRO -BISHOP J.BOSCO ASUBIZA UMUSHUMBA WA ADEPR GISENYI:

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje agira ati:"Ni ubujiji bukomeye kubwira abantu ko igitambaro umuntu yihanaguza aricyo kirimo imbaraga z’imirimo myiza Imana ikoresha umuntu gusa uyu mushumba Imana imubabarire cyane rwose gusa icyo nabwira abantu nuko ibyo yavuze atari ukuri ahubwo rimwe na rimwe abantu bashobora kuvuga kubera amashyari n’inzangano baba bifitemo.

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko yubaha Imana kandi akirinze agakiza ke kuko niba abantu bamuziza ko abarwayi bakize ,ukanziza ko Yesu yangize igikoresho imyuka mibi igahunga mu bantu bityo rero abantu bakwiriye kureka kuba mu rujijo kuko rimwe na rimwe iyo umuntu ananiwe mu kazi abona abakiri mu murimo akabasenya kandi iyo umuntu akora agira abamurwanya naho imburamumaro ntawayisenya cyangwa ngo ayigirire ishyari .

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangiye urugero rw’uburyo umuntu ukora ariwe abantu bavuga cyane aho yavuze kuri Perezida Paul Kagame ati:Hari abantu njya numva bajya kuri Youtbe bagatinyuka kuvuga amagambo yo gusebanya ngo abanyarwanda barapfuye kuko Perezida wabo nta kintu abamariye mu gihe imihanda irimo ikorwa ,Girinka zigera kuri buri wese ,iterambere muri byose rigaragarira buri wese byose tubigejejweho na Perezida Paul Kagame umubyeyi Imana yihereye u Rwanda bityo ibi byerekana ko umuntu ukora cyane kandi neza ariwe abantu bamwe na bamwe barwanya.

Bishop Harerimana Jean Bosco yaboneyeho umwanya wo gutumira abantu mu giterane cy’amasengesho y’iminsi 7 ari kubera muri iri torero rya Zeraphath Holy Churuch kw’ishami ry’i Kigali riherereye i Nyamirambo ahitwa mu miduha bakaba bari gutangira kuva kw’isaha ya saa cyenda z’umugoroba kugera saa moya z’ijoro(15h00-19h00) ubu bakaba bageze ku munsi wayo wa gatatu .


KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA.COM AKAVUGA AMAGAMBO AKOMEYE:


Menya byinshi kuri iki giterane cy’amasengesho y’iminsi 7


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO