Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Urupfu rwa Perezida,Akaga gakomeye mu gihugu,bimwe mu buhanuzi bukomeye Imana yahaye Rev.John-Menya byinshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 August 2018 saa 03:16'

Nkuko tubikesha urubuga Christianpost.com Umuhanuzi wo mu itorero rya Assemblies of God muri Alabama ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yahanuye ko perezida Donald Trump ari kugerwaho n’imbaraga zikomeye z’amarozi kandi ngo ubwo yari ari mu mwuka yabonaga urupfu rwa Donald Trump.

PNG - 322.5 kb
Rev. John A. Kilpatrick wahanuye urupfu rwa Trump

Mu magambo ye ,ubwo yari ari mu materaniro Rev. John A. Kilpatrick yagize ati: "Sinzi niba ibi mubizi,sinzi niba munyizera nyuma yo kubabwira ibi,ariko ibiri kuba nonaha muri Amerika ni uko hari abarozi bashaka kwigarurira iki gihugu,Bashaka kugitawara.Reka mbabwire n’ikindi mutari muzi,sinivanze muri politiki ariko sinzi uko Perezida Donald Trump ari buze kubyitwaramo”.

Uyu muhanuzi yakomeje abwira abakiristu be ko niba batamwizeye ,bakomeze bumve amakuru gusa bazabona ukuri,ndetse agakomeza ababwira gusengerab perezida Donald Trump.

Rev. John yakomeze agira ati;"Ni umugabo ukomeye cyane kuruta benshi nigeze kubona,ariko nijoro umwuka wera yambwiye byinshi ngomba kubabwira ,yambwiye ngo mbabwire ko ari igihe kirekire Trump amaze ahangana na Ahabu ariko Yezeberi ari hafi gutera intambwe ava mu gicucu,ibyo nibyo Uwiteka yambwiye kubabwira”

John Yongeye muri aya magambo :"Mu ijro ryahise ubwo Imana yampaga ubu buhanuzi,yambwiye ko Trump arimo kugerageza kwirwanirira ariko Integeka ko tugomba kumusengera ,Imana yambwiye ko hagiye kubaho gutungurwa bikomeye igihugu kikajya mu kaga kitigeze kibamo kuva cyabaho ,rero mbibabwiye nk’umuhanuzi ndetse nk’uwo Imana yatumye ,iki nicyo gihe cyo gusengera Perezida Trump”.

JPEG - 16.1 kb
Donald Trump ngo ni uwo gusengerwa cyane

Uyu mukozi w’Imana wakomezaga kugenda sobanura iby’ijambo ry’Imana yakomeza abwira abakiristu ukop Imasna yagiye imubwira ko Trump agiye kuva ku ntebe.

Perezida Donald Trump ni perezida wa 45 uyoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko uyu mugabo akaba yaravuzweho byinshi cyane,benshi bagenda bahamya ko yaba ari we uje gusohoza umugambi wa Anti-Kiristu ku isi ndetse akaba ari nawe wahinduye umurwa mukuru wa Isiraheri akawugira Yerusalemu mu minsi ishize.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.