Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Urubanza ruregwamo Bishop Sibomana na Tom Rwagasana na bagenzi babo rwongeye gusubikwa bibabaza bamwe mubaregwa

Ubwanditsi , October 2018

Ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018 abahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda baje imbere y’Urukiko aho bashinjwa; kwandika no gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu n’ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

Abaregwa ni 12 barimo uwari Umuvugizi w’Itorero Bishop Jean Sibomana, bose baraburana badafunze.

Uru rubanza rwabo rwaburanishijwe mu gihe gishize ariko rugiye gusomwa kuwa mbere w’iki cyumweru umucamanza w’Urukiko rwisumbuye avuga ko uru rubanza rwongera kuburanishwa n’Umucamanza wo mu Rugereko ruburanisha imanza z’ibyaha bimunga Ubukungu bw’igihugu mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Rushyirwa uyu munsi.

Abaregwa ni:

Bishop Sibomana Jean
Bishop Rwagasana Tomas (wari umwungirije)
Mutuyemariya Christine (wari ushinzwe imari)
Sebagabo Muyehe Leonard
Gasana Valens
Sindayigaya Theohile
Beninka Bertin
Niyitanga Salton
Mukabera Mediatrice
Nzabarinda Ttacisse
Mukakamali Llnea
12.Twizeyimana Emmanuel
Abaregwa n’abunganizi babo
Abaregwa n’abunganizi babo
Uyu munsi aba baregwa bari baje bari kumwe n’abunganizi babo mu mategeko, uwitwa Twizeyimana Emmanuel we ntiyari mu rukiko

Inkuru dukesha Umuseke iravuga ko kubura kw’uwo muntu umwe ari byo byateje impaka zo gukomeza urubanza cyangwa kurusubika.

Me Havugimana wunganiraga Christine Mutuyemariya yabwiye umucamanza ko bo bifuza kuburana kuko umuburanyi umwe atabuza abandi kuburana.

Bamwe mu bandi baburanyi bavuze ko n’ubundi nabo batari biteguye kuburana kuko bamenyeshejwe umunsi w’urubanza bitinze kandi babimenyeshejwe n’abandi baburanyi bahuriye muri dosiye.

Abandi ngo bamenyeye itariki y’urubanza babisomye mw’itangazamakuru.

Me Nsabimana Cyprien uhagarariye inyungu za ADEPR muri uru rubanza yabwiye Umucamanza ko ubwo umuburanyi atabonetse kandi akaba ataramenyeshejwe uru rubanza rwasubikwa kugira ngo hirindwe izindi mpamvu nyuma zo kuzasubirishamo urubanza nanone kuko bwaba ari uburenganzira bw’umuburanyi utabonetse none.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rusubikwa kubera uwo uregwa wabuze mu rukiko.

Abaregwa bashinjwa uruhare mu gucunga nabi imari ya ADEPR igera kuri miliyari ebyiri z’inguzanyo ADEPR yahawe na BRD ngo yubake Dove Hotel n’indi mishinga itandukanye.

ADEPR ni itorero rimaze imyaka irenga 80 mu Rwanda rifite abayoboke babarirwa kuri miliyoni eshatu.

Uru rubanza rw’aba bari abayobozi bayo ruzasubukurwa tariki 29 Ukwakira.


Benshi mubaregwa bari bitabiriye uru rubanza kubura kumwe bituma rusubikwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO