Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abahanzi n’abavugabutumwa utabashyiriyeho amabwiriza abagenga bakora ibara -Umuvugizi wa ADEPR

Ubwanditsi , 5 February

Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi wa ADEPR yavuzeko abaririmbyi n’abavugabutumwa bwiza impano baba bafite ari umutungo w’Imana zikaba n’umutungo w’itorero kandi bamwe bakaba bashobora kuzikoresha nabi kubwo kubura gikurikirana bityo ko aba bakozi b’Imana utabashyiriyeho amabwiriza abagenga bashobora kuzikoresha nabi zikangiza byinshi kuruta kugira umumaro.

Mu minsi yashize itorero rya ADEPR ryasohoye amabwiriza agenga abanyetorero ndetse n’agenewe amakorali n’abahanzi ku giti cyabo gusa bimwe mu byiciro birimo nk’abavugabutumwa bitwa ab’ubushake hamwe na bamwe mu bahanzi baririmba ku giti cyabo ntibayakiriye neza gusa k’uruhande rw’ubuyobozi bw’itorero bavugako habayeho kutabyumva neza kuko batasobanukiwe ko ari ibisanzwe kandi n’aya mabwiriza akaba atari mashya ko ahubwo igishya aruko abantu bayanditse.

Rev.Karuranga Ephreum Umuvugizi wa ADEPR ubwo yaganiraga na Life Radio y’iri torero rya ADEPR yavuze kuri aya mabwiriza agenga abanyetorero, aho yavuze ko hari abantu babyumvishe nabi bitewe nuko itorero rya ADEPR mbere ritari rifite amabwiriza yanditse buri wese yagombaga gukora ibintu uko abyumva mu mutwe ariko itorero ribyanditse ribishyira ahagaragara bimwe mu byiciro ntibyanyurwa ariko nta gishya kiyarimo kuko birasanzwe rwose nuko mbere byakoreshwaga ntaho byanditse.

Rev.Karuranga Ephreum Umuvugizi wa ADEPR yakomeje avugako buri mu ryango ugira amabwiriza awugenga kandi umuntu ukorera Imana aba akwiriye kwitabwaho ,akarindwa ndetse akagirwa inama.

Ati:"Kandi mubo dushinzwe kurinda no kugenzura n’aba bakozi b’Imana b’abahanzi ,amakorali ,abavugabutumwa bagabura ijambo ry’Imana barimo, kuko iyo umuntu afite impano y’Imana aba arwanywa bikomeye n’umwanzi satani bityo tugomba kumenya uko ubutumwa afite yabuvuze,twibaza ibi bibazo bikurikira:Ubutumwa yabuvuze ate? yabuvugiye he ? yagiye ute? yagarutse ate?".

Uyu mushumba yakomeje avuga ko itorero rya ADEPR rivuga ubutumwa ahandi yaba ari abaririmbyi n’abavugabutumwa ariko kubuvuga ahandi hari inzira bigendamo kuko buri mu ryango ugira amabwiriza.

Ati:"Ku mpamvu yuko uyu murimo w’ivugabutumwa hari abantu benshi bagiye bawitwikira bagakora ibintu bibi ,bagatanga ubuhanuzi butari bwo ,bagatanga inyigisho zihabanye na Bibiliya abandi bakabihindura Busness ugasanga basizeho imironko y’amafaranga njyenderwaho kugira ngo ajye gukorera Imana bityo tubona ko ibi birimo kwambika isura mbi uyu murimo w’ivugabutumwa bituma dushyiraho imirongo njyenderwaho kugira ngo bifashe abariho ubu n’abahamagarwa bashya.

Rev.Karuranga Ephreum Umuvugizi wa ADEPR yakomeje avugako abaririmbyi n’abavugabutumwa ari abakristo nk’abandi kandi bagomba gukora umurimo w’Imana muri gahunda kandi bizwi n’itorero kuko ni byiza ko umuntu agenda tuzi aho yagiye doreko no kuvangirwa biba hafi kandi impano itagira kirera irangirika.


Rev.Karuranga Ephreum yageneye ubutumwa abahanzi n’abavugaubutumwa

Ati :"Uyu murimo w’Ivugabutumwa n’ukuwitondera kuko ari aba bavugabutumwa itorero rirabakeneye kugira ngo bakorere Imana neza kandi bazajye no mw’ijuru.Ikindi impano zabo n’umutungo w’Imana zikaba n’umutungo w’itorero bityo tugomba kubakurikirana kugira ngo tubarinde kandi turinde n’itorero kuko igihe umuvugabutumwa yakosheje mu myigishirize ye n’ubundi itorero niryo rya mbere rimubazwa.

Kuburyo iyo yagiye bizwi n’ubuyobozi bumuyobora mw’itorero niyo yakosa umuntu yabona aho ahera amusobanura kuko aba amuzi azi nuko yagiye, kubw’ibi rero abavugabutumwa ,abaririmbyi bakwiriye kumvako kubashyiriraho amabwiriza atari ukwanga ko bakorera Imana ahubwo icyo itorero rishaka nuko bazajya babikora mu buryo bwiza kandi uzajya usaba uruhushya binyuze mu nzira nziza rwose ntabwo bazarumwima ".

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rimaze imyaka 79 ribayeho kuko ryageze mu Rwanda mu mwaka w’i 1940 ,ubu rifite abakristo basaga Miliyoni Ebyiri babarizwa mu bice bitandukanye by’isi n’ukuvuga mu Rwanda ,muri Uganda no kumugabane w’Iburayi .

Yanditswe na Joel Sengurebe


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • HAKIZA D , 7 February 2019 , saa 03:27'

    Icyo yanditse :

    NONESE BASANZE ARIBO BAKORA AMABARA ARENZE AYO BAKORA MUBUYOBOZI BWABO, IKINDI KANDI AYA MABWIRIZA YABARIRIBYI ARIMO IBYUHO BYISHI ABAYATEGUYE BAKWIYE KUYASUBIRAMO KANDI BAZUBAHIRIZE ICYO AMATEGEKO ATEGANYA MUGISHYIRIHO AMABWIRIZA KUKO AYAMABWIRIZA AREBA ABANTU

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO