Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Iyo umuryango ufite ubuzima buzima bituma itorero ry’Imana n’igihugu nabyo biba bizima -Umuvugizi wa ADEPR


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 August 2018 saa 00:50'

Ku munsi w’ejo kuwambere taliki ya 13 Kanama 2018 itorero rya ADEPR ryatangije icyumweru cy’umwuryango muri uyu mwaka ,ibi biroli byabereye mu rurembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya ADEPR Muganza birangwa no kuremera abatishoboye ndetse n’amagambo ashishikariza abagize umuryango guharanira kugira imibereho myiza kuko iyo ubuzima ari buzima butuma itorero n’igihugu nabyo biba bizima nkuko Rev.Karuranga Ephrem umuvigizi w’iri torero yabigarutseho.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba ADEPR, abashumba baturutse mu ndembo, uturere na Paruwasi bo muri ADEPR, abakristo benshi baturutse hirya no hino barimo ababyeyi, urubyiruko n’abana.


Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije niwe wabwirije ijambo ry’Imana

Umuvugizi Wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, Rev. Karangwa John niwe wigishije ijambo ry’Imana aho yibukije abakristo byinshi ku muryango ati "Umuryango mwiza utera umwana ishema, kunezerwa, unezeza abaturanyi, ugira ingaruka nziza kuri wo bwite."

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem ubwo yatangizaga icyumweru cy’umuryango, yatangaje ko iyo umuryango ufite ubuzima bwiza, Itorero ry’Imana n’igihugu nabo biba ari bazima.

Muri aya magambo umuvugizi wa ADEPR yagize ati:"Itorero rya ADEPR twasizeho icyumweru cy’umuryango kuberako umuryango ariwo shingiro ry’ubuzima kuko ibikorwa byose bikorwa yaba mw’itorero no ku gihugu bishingira ku muryango no kubhana Imana no kuyikorera nabyo bikomoka ku muryango niyo mpamvu mu ngorane nyinshi umuryango ugira itorero rya ADEPR tuwitaho buri munsi ndetse takanabifatira icyumweru cy’umwihariko doreko ubu muri uyu mwaka wa 2018 ari ku nshuro ya 7.


Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR yasabye abashumba gushyira imbere igikorwa cyo kwita ku muryango

Rev.Karuranga Ephrem yakomeje avugako iyo ubuzima bw’umuryango ari buzima n’itorero ry’Imana n’igihugu biba bizima ati:"Ubizima bw’umuryango kuba buzima icyambere nuko uba ubayeho neza kandi ababyeyi bagatoza abana ibyiza ati:"Muri iki cyumweru cy’umuryango ADEPR dukoramo ibikorwa bitandukanye birimo kuremera abatishoboye nk’uburyo tuzatanga ubwisungane mu kwivuza kurwego rw’igihugu bufite agaciro ka miliyoni umunani(8Milion) .

Uyu muyobozi yasoje ijambo rye asaba abashumba mu nzego zose ko igikorwa cyo kwita ku muryango bakigira icyabo bakabishyiramo imbaraga kandi bagatoza abanyetorero umuco wo kurushaho gufashanya hagati yabo bityo uruhare rw’itorero rya ADEPR rukarushaho kugaragara mu mibereho myiza y’abanyarwanda.



Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwashyikirije ururembo rw’umujyi wa Kigali amafaranga agera kuri Miliyoni n’igice y’ubwisungane mu kwivuza kubatishoboye

Mu gutangiza iki cyumweru cy’umuryango mururembo rw’umujyi wa Kigali ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwatanze imashini 20 zidoda ku miryango itishoboye yiganjemo abafite abana bakuwe mu muhanda na Program ya Ambassadors FootBall ikorera muri iri torero doreko hano muri Paruwasi ya Muganza habaririrwa abana basaga ijana bahoze ari inzererezi bagasubizwa mw’ishuri , hanatangwa ubwisungane mu kwivuza bungana na milyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda(15.000.000Frws).


ADEPR yahaye abatishoboye imashini 20 zo guteza imbere imiryango y’abana bakuwe mu mihanda




Uyu muhango witabiriwe n’abakristo ,amakorali n’abayobozi ba ADEPR barimo abashumba b’ama Paruwasi mu rurembo rw’umujyi wa Kigali,Abashumba b’indembo n’abuturere hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.