Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuvugizi wa ADEPR yanenze abashumba badaha agaciro ituro ry’abakene ananenga abakristo bafasha abatishoboye babanje gucurangirwa (Amafoto)


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 November 2018 saa 03:16'

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR yanenze abashumba bamwe mu ma Paruwasi batagiha agaciro ituro ry’abakene kuburyo hari n’abakuyeho ikibo cyo gufasha abatishoboye ananenga abakristo batarasobanukirwa ko kurangwa n’urukundo rwo kugira neza ufasha abababaye ari inshingano z’umukristo bityo ko bitari bikwiriye ko habanza gukorwa ibiterane ngo amakorali abanze aririmbe.

Ibi uyu mushumba mukuru w’itorero rya ADEPR yabivuze kuri iki cyumweru taliki ya 18 Ugushyingo 2018 abivugira mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana mu giterane cyari cyateguwe na Korali Ukuboko kw’Iburyo cyari gifite intego yo gukusanya imyambaro ,ibyo kurya n’amafaranga yo gufasha abatishoboye bagurirwa ubwisungane mu kwivuza.


Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR yavuzeko anenga abashumba b’amwe mu mu ma Paruwasi bagenda badohoka ku kijyanye no gufasha abakene kandi ikigaragara mw’ijambo ry’Imana aruko Yesu akwiriye kwitabwaho buri gihe kuko yavuzeko iyo umuntu afashije abatishoboye ,akagaburira abakene ,akambika abambaye ubusa ,akavuza abarwayi aba abigiriye Yesu bityo rero yaba abayobozi b’itorero ndetse n’abakristo bagombye kumenya ko ari inshingano zabo za buri munsi gufasha abatishoboye.

Rev.Karuranga Ephrem yagize ati:"Njyewe nsabyeko ikibo cy’abakene kizajya gishyirwaho mu materaniro yose y’abera mu nsengero, ibyo bamwe mu bashumba bitwaza ngo iyo babikoze buri gihe bituma amaturo n’ibyacumi bigabanuka sinemeranywa nabo kuko aho kugirango abakene ntibafashwe amaturo yabura usibyeko adashobora no kubura kuko gutanga bizana umugisha kandi iyo abakristo bafite umugisha ugera no kw’itorero ry’Imana".

Uyu muyobozi yakomeje avugako abakristo batari bakwiriye kurindira ko habanza gukoreshwa ibiterane ngo amakorali n’abigisha b’ijambo ry’Imana babanze babwirize kugira ngo bafashe abatishoboye

Ati:"Buri mu kristo yarakwiye kumenya ko gufasha ari inshingano Yesu yadusigiye akabikora buri munsi uko bimukundiye ndetse akabigira inshingano akumva ko agomba kwabika,kugaburira ,kuvuza abakene kuko gutanga niyo soko y’umugisha utangwa na Yesu bityo rero ababikora aruko habaye ibiterane byo kubakangura abo rwose n’abo kunengwa kuko ntibarangwa n’urukundo rw’abana b’Imana".

Iki giterane cyari cyiswe “Gufasha n’umutima”cyateguwe na Korali Ukuboko kw’iburyo na Komite y’abaterankunga bayo ku bufatanye na ADEPR Umudugudu wa Gatenga kikaba cyari cyatangiye kuwa 15 gisozwa ejo ku cyumweru taliki ya 18 Ugushyingo 2018 ,uyu munsi wo ku cyumweru abitabiriye isozwa ry’iki giterane bakaba bataramiwe na Korali ukuboko kw’Iburyo hamwe n’umuhanzi Alex Dusabe , mu gihe mu yindi minsi hari hagaragaye andi makorali atandukanye n’abigisha bijambo ry’Imana .


Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga

Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo ubwo iki giterane cyageraga ku musozo yavuzeko bashimye Imana cyane ko intego yabo yagezweho ati:"Mu minsi ine iki giterane cyari cyimaze cyabonetsemo abantu benshi bakira agakiza ndetse kinakusanyirizwamo ibyo gufasha abatishoboye birimo imyambaro ,inkweto ,ibyo kurya n’ibikoresho byinshi ndetse n’amafaranga yo kugurira abatishoboye byibuze basaga 150 ,tukaba tugiye gutangira ku bishyikiriza abakene muri iki cyumweru".

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE ISOZWA RY’IKI GITERANE:

JPEG - 359.8 kb
Rev.muntu Benjamin umushumba wungirije_wa ADEPR mu rurembo_rw’umujyi wa Kigali yitabiriye iki giterane


Rev.Nkejumugabe Narcisse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga

JPEG - 482.3 kb
Abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi b’itorero ,abakristo bavuye imihanda yose bitabiriye iki giterane



Abagabo n’abasore ba Korali Ukuboko kw’Iburyo baririmbye indirimbo mu buryo butagira ibicurangisho abantu barafashwa bikomeye





Korali Ukuboko kw’Iburyo yo mu Gatenga yasususrukije bikomeye abitabiriye igiterane yatguye

Claudine umwe mu nkingi za mwamba za Korali Ukuboko kw’Iburyoatera indirimbo "Ikidendezi


Aimable Umutoza wa korali Ukuboko kw’Iburyo nawe yagaragaje ubuhanga

Uyu mwana w’umuhungu yacuranze Guital Bass mu buryo bw’ubuhanga bukomeye

Sam Producer umuhanga mu gutunganya ibihangano mu buryo bw’amajwi nawe ari mw’itisinda ricurangira Alex Dusabe

Claude umwe mubacuranzi ba Guital Solo b’abahanga u Rwanda rufite nawe yari mw’itisnda ry’abacuranzi ba Alex Dusabe


Umuhanzi Alex Dusabe yongeye gushimangira ubuhanga n’ubunararibonye afite mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana





Group Inkesha ikina ikinamico ya Gikristo yanyuze bikomeye abitabiriye ibaha ubutumwa bw’urukundo no gukizwa ku gato n’akanini

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.