Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga yatumijwe mu rubanza ruregwamo Bishop Tom Rwagasana na Sibomana Jean

Ubwanditsi , October 2018

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, yatumijwe mu rubanza ruregwamo abantu 12 mu bahoze ari abayobozi b’iri torero, bashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Kabiri iburanisha mu mizi ryasubukuwe, ku bantu 12 baregwa ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo, guhimba inyandiko no kuzikoresha no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Mu rubanza rwaburanishijwe mu mizi ku wa 24-25 Ukwakira 2018, Umucamanza yiyambuye ububasha, ruhabwa urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu ari nabyo aba bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR bakurikiranyweho.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo iburanisha ryakomeje ku baregwa babiri bari basigaye batisobanuye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo, ndetse aba bose uko ari 12 biregura ku bindi byaha babiri byari bisigaye.

Abaregwa bose hamwe ni Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile, Gasana Valens, Niyitanga Straton, Beninka Bertin , Mukabera Lynea, Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Tharcisse na Mukakamari Mediatrice.

Ubushinjacyaba bwavuze ko banyereje 2 366 708 946Frw nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi.

Iyo raporo ivuga ko hagiye hakoreshwa guhimba inyandiko zigaragaza kwishyura ibikoresho nyamara bitarakiriwe hamwe n’indi mirimo itarakozwe. Ikindi ngo nta nyandiko zigaragaza imikoreshereze y’ayo mafaranga.

Kuri iyi ngingo abaregwa bagaragarije urukiko ko hari igenzura ryakozwe mu bihe bitandukanye mbere y’uko bavanwa mu kazi, zagaragaza ko nta kibazo cy’amafaranga yanyerejwe kandi zemejwe n’Inteko Rusange ya ADEPR.

Bakomeje bagaragaza ko igenzura ryakozwe nyuma baramaze gufungwa, ariryo ryagaragaje ayo mafaranga yanyerejwe, bityo batemeranya naryo. Bagasaba urukiko kutariha agaciro.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yatumije mu iburanisha ritaha Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karurangwa Ephraim, ngo azagaragaze ibikubiye mu igenzura ryakozwe n’amahame yifashishijwe n’uwakoze igenzura rya nyuma.

Yanzuye ko urubanza ruzakomereza ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ku wa 9 Ugushyingo 2018, saa saba.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, yatumijwe mu rubanza ruregwamo abantu 12 mu bahoze ari abayobozi b’iri torero

IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Rubanguka james , 8 November 2018 , saa 00:27'

    Icyo yanditse :

    mwaramutse tunejejwe niyi nkuru nkaba kristo bitorero kuko ibyo byateye igihombo itorero ryacu bityo nibakurikiranwe murakoze kandi dusaba numuvugizi wacu kubera maso itorero numurimo w Imana numukumbi yahawe kurinda kandi Imana imushyigikire

  • Rubanguka james , 8 November 2018 , saa 00:27'

    Icyo yanditse :

    mwaramutse tunejejwe niyi nkuru nkaba kristo bitorero kuko ibyo byateye igihombo itorero ryacu bityo nibakurikiranwe murakoze kandi dusaba numuvugizi wacu kubera maso itorero numurimo w Imana numukumbi yahawe kurinda kandi Imana imushyigikire

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO